Nyuma y’igihe gito M23 ifashe Umujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryanzuye kwimura ingabo zaryo zari ziri mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero z’aho.
Iri huriro rivuga ko byakozwe kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, no kubahiriza agahenge kasabwe n’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC.
Intego ni ugushaka igisubizo cy’intambara bityo abarwanyi bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.
Itangazo rya AFC/M23 riti:“Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biwukikije.”
Tariki 19, Werurwe, nibwo M23 yafashe umujyi wa Walikale ari naho kure mu Burengerazuba wari ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye muri RDC.
Icyakora muri iryo tangazo AFC/M23 yateguje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, niryongera kugaba ibitero ku basivili no ku birindiro byayo, izisubira kuri iki cyemezo, igasubirana uyu mujyi.
Yinjiye muri uyu mujyi nyuma yo gufata ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda, ubwo ingabo za RDC zawurindaga zahise zihunga zigana Kisangani, mu Ntara ya Tshopo.
Imirwano muri Walikale yatangiye mu ntangiriro ya Werurwe, nyuma y’iminsi abarwanyi ba M23 bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu Burengerazuba bwa teritwari ya Masisi.
Ubwo M23 yari imaze gufata agace ka Nyabiondo na Kashebere, tariki ya 13 Werurwe, sosiyete y’Abanya Amerika n’Abanya Canada yitwa Alphamin yahagaritse ubucukuzi bwa Gasegereti mu birombe bya Bisie.
Ubusanzwe Bisie ivamo 4% by’umusaruro wa Gasegereti wose ku Isi.
Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Alphamin yacukuyemo toni 3,187 z’aya mabuye y’agaciro.
Umujyi wa Walikale uri ku muhanda munini uzwi nka Route Nationale Numéro 3, uva i Bukavu ugaca muri uyu mujyi ugakomeza mu Burengerazuba, aho mu ntera igera kuri kilometero 400 uvuye Walikale hari umujyi wa Kisangani, Umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo.
Ni umuhanda uhuza Intara enye zo mu Burasirazuba bwa RDC ari zo : Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru, Maniema na Tshopo.