Umuvugizi wungirije wa M23 witwa Canisius Munyarugero yaraye yeruye ko abarwanyi b’uyu mutwe biyemeje kurasana n’ingabo za DRC kugeza ubwo Felix Tshisekedi uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu ahinduye imigambi ye akemera ibyo bamusaba.
Munyarugero avuga ko ibyo guhendahenda Tshisekedi ngo aganira na M23 babirambiwe, ubu bari kuvugana n’abaturage ba DRC ngo babashyigikire mu ntambara bateganya bidatinze.
Yavuze ko bagerageje gushyikirana no gusaba ibiganiro bigamije amahoro ariko ubutegetsi bwa DRC bubyima amatwi.
Canisius Munyarugero ati: ” Ubu ntabwo tugikora imishyikirano na Guverinoma y’i Kinshasa byararangiye, turimo turayigirana n’abaturage bagenzi bacu b’abanye-Congo.”
Avuga ko inshuro zose binginze Tshisekedi ariko arinangira, kugeza ubwo ngo agejeje igihugu aharindimuka.
Umuvugizi wa M23 wungirije yavuze ko igihe kigeze ngo bishakire amahoro bakoresheje izindi nzira.
Izo nzira ngo byaje kuba ngombwa ko bazikoresha kubera ko bari bamaze imyaka ibiri bagerageza kumvisha ubutegetsi bw’ i Kinshasha ko ibiganiro ari byo by’ingenzi ariko ngo bwanze kubumva.
Kutabatega amatwi kandi ngo kwagendanaga no kwicwa kw’abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ku byerekeye amatora yo ku wa 20, Ukuboza, 2023, Munyarugero avuga ko ari ikinamico yakinwe n’abantu ba Tshisekedi bajyanye imashini z’itora mu ngo zabo, si ukumutora karahava!
Yavuze koM23 ikomeje guhangana n’ihuriro rya Guverinoma ya Congo mu mirwano iri kubera muri teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
M23 nayo iherutse kwiyunga n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki na gisirikare ryitwa Alliance Fleuve Congo rigamije kwirukana ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi riyobowe na Corneille Nangaa mu bya politiki ariko Gen Sultan Makenga akaba ari we mugaba w’ingabo.