Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macinya Irembeje Abatuye Bujumbura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Macinya Irembeje Abatuye Bujumbura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2023 9:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Bujumbura haravugwa indwara ya macinyamyambi (le cholera) yibasiye abaturage. Ni indwara iterwa no kurya cyangwa kunywa ibintu bifite udukoko twanduza amara.

Uyirwaye arangwa no guhitwa bikomeye ndetse hari n’ubwo ahitwa amaraso.

Iyo itavuwe hari abo ihitana cyane cyane abana bato.

Mu Burundi rero iyo ndwara yatijwe umurindi n’ibura ry’amazi meza kandi ahagije.

Robine za henshi muri uyu mujyi zarumagaye, amariba nayo ari mu ntera ndende.

Ikibabaje kurushaho ni uko ibice byibasiwe na macinyamyambi( ari macinya mu magambo avunaguye) ari nabyo bidafite amazi.

Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza ko hari n’izindi Ntara z’Uburundi zibasiwe n’iyi ndwara yica arizo Bujumbura rural na Cibitoke.

Abatuye izi Ntara basabwa gukora uko bashoboye bagakaraba amazi meza n’isabune kandi abana bakavuzwa.

Ikibazo ni uko ibyo basabwa gukora bidashoboka mu gihe nta mazi ahagije ahari.

Ugize amahirwe akabona amazi yuzuye ijerekani ashima Imana.

Amaso bayahanze Leta n’imiryango itari iya Leta harimo na Croix Rouge.

Hari n’umuryango wiyemeje guha abaturage amazi witwa ‘Amazi Water’

Uburundi buri mu bihugu bifite ubukungu bwifashe nabi kurusha ibindi ku isi kuko ari igihugu cya kabiri gikennye kurusha ibindi ku isi inyuma ya Sudani y’Epfo.

Ni imibare itangwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

TAGGED:BujumburaBurundiImpiswi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverineri Wasimbuye Habitegeko Ni Muntu Ki?
Next Article Ibya Kazungu W’I Busanza Birimo Amayobera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?