Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macinya Irembeje Abatuye Bujumbura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Macinya Irembeje Abatuye Bujumbura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2023 9:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Bujumbura haravugwa indwara ya macinyamyambi (le cholera) yibasiye abaturage. Ni indwara iterwa no kurya cyangwa kunywa ibintu bifite udukoko twanduza amara.

Uyirwaye arangwa no guhitwa bikomeye ndetse hari n’ubwo ahitwa amaraso.

Iyo itavuwe hari abo ihitana cyane cyane abana bato.

Mu Burundi rero iyo ndwara yatijwe umurindi n’ibura ry’amazi meza kandi ahagije.

Robine za henshi muri uyu mujyi zarumagaye, amariba nayo ari mu ntera ndende.

Ikibabaje kurushaho ni uko ibice byibasiwe na macinyamyambi( ari macinya mu magambo avunaguye) ari nabyo bidafite amazi.

Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza ko hari n’izindi Ntara z’Uburundi zibasiwe n’iyi ndwara yica arizo Bujumbura rural na Cibitoke.

Abatuye izi Ntara basabwa gukora uko bashoboye bagakaraba amazi meza n’isabune kandi abana bakavuzwa.

Ikibazo ni uko ibyo basabwa gukora bidashoboka mu gihe nta mazi ahagije ahari.

Ugize amahirwe akabona amazi yuzuye ijerekani ashima Imana.

Amaso bayahanze Leta n’imiryango itari iya Leta harimo na Croix Rouge.

Hari n’umuryango wiyemeje guha abaturage amazi witwa ‘Amazi Water’

Uburundi buri mu bihugu bifite ubukungu bwifashe nabi kurusha ibindi ku isi kuko ari igihugu cya kabiri gikennye kurusha ibindi ku isi inyuma ya Sudani y’Epfo.

Ni imibare itangwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

TAGGED:BujumburaBurundiImpiswi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverineri Wasimbuye Habitegeko Ni Muntu Ki?
Next Article Ibya Kazungu W’I Busanza Birimo Amayobera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Abanyaburayi Batinye Gukora Ku Mafaranga Y’Uburusiya Ngo Bayahe Ukraine

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubufaransa: Muganga Yahamijwe Icyaha Cyo Kuroga Abarwayi Bagapfa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Ziva Muri DRC Zirugarijwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?