Macinya Irembeje Abatuye Bujumbura

I Bujumbura haravugwa indwara ya macinyamyambi (le cholera) yibasiye abaturage. Ni indwara iterwa no kurya cyangwa kunywa ibintu bifite udukoko twanduza amara.

Uyirwaye arangwa no guhitwa bikomeye ndetse hari n’ubwo ahitwa amaraso.

Iyo itavuwe hari abo ihitana cyane cyane abana bato.

Mu Burundi rero iyo ndwara yatijwe umurindi n’ibura ry’amazi meza kandi ahagije.

Robine za henshi muri uyu mujyi zarumagaye, amariba nayo ari mu ntera ndende.

Ikibabaje kurushaho ni uko ibice byibasiwe na macinyamyambi( ari macinya mu magambo avunaguye) ari nabyo bidafite amazi.

Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza ko hari n’izindi Ntara z’Uburundi zibasiwe n’iyi ndwara yica arizo Bujumbura rural na Cibitoke.

Abatuye izi Ntara basabwa gukora uko bashoboye bagakaraba amazi meza n’isabune kandi abana bakavuzwa.

Ikibazo ni uko ibyo basabwa gukora bidashoboka mu gihe nta mazi ahagije ahari.

Ugize amahirwe akabona amazi yuzuye ijerekani ashima Imana.

Amaso bayahanze Leta n’imiryango itari iya Leta harimo na Croix Rouge.

Hari n’umuryango wiyemeje guha abaturage amazi witwa ‘Amazi Water’

Uburundi buri mu bihugu bifite ubukungu bwifashe nabi kurusha ibindi ku isi kuko ari igihugu cya kabiri gikennye kurusha ibindi ku isi inyuma ya Sudani y’Epfo.

Ni imibare itangwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version