Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macron Arashaka Kumenya Impamvu Nyayo Yateje Imidugararo Mu Gihugu Cye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Macron Arashaka Kumenya Impamvu Nyayo Yateje Imidugararo Mu Gihugu Cye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 July 2023 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gukora isuzuma ry’uko ibintu byifashe n’uburyo byashyirwa ku murongo, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa Mbere taliki 03, Nyakanga, 2023 arahura n’Abayobozi b’Inteko ishinga amategeko mu mitwe yombi baganire ku mpamvu z’imyigaragambyo yaciye ibintu mu gihugu.

Biteganyijwe ko nyuma yo guhura n’aba bantu, azaganira n’abayobozi ba Komini 220 z’u Bufaransa.

Izi komini nizo zagizweho ingaruka n’imyigaragambyo yatangiye mu minsi itandatu ishize.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite yitwa Yaël Braun-Pivet n’aho uwa Sena yitwa Gérard Larcher.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Perezida w’Ubufaransa rivuga ko yasabye Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne kwakira ba Perezida b’imitwe ya politiki mu Nteko ishinga amategeko nawe bakabiganiraho.

Bivugwa ko intego ya Perezida Macron ari ukumva ahereye mu mizi impamvu zatumye ibintu bigera aho bigeze muri iki gihe.

Nyuma ngo nibwo hazarebwa imyanzuro yafatwa.

Ibyo guhura na bariya bayobozi, bibaye nyuma y’uko kuri iki Cyumweru Perezida Macron yahuye na Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’abandi ba Minisitiri batandatu, barimo uw’Umutekano Gérald Darmanin, n’uw’ubutabera witwa Dupond-Morett.

Imyigaragambyo ivugwa mu Bufaransa yatumye Perezida Macron asubika urugendo yari afite  mu Budage.

Ibintu bijya gucika byatangiye taliki 27, Kamena, 2023 ubwo umupolisi yaraga umwana w’imyaka 17 witwa M. Nahel wari utwaye imodoka mu gace ka Nanterre akamwica.

Byabereye mu bilometero 11 uvuye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Paris.

Ni umusore ufite amaraso yo muri Algeria.

Ikindi kivugwa ni uko yari ikinege.

Inkuru y’urupfu rwe ikimara gusakara, imyigaragambyo yahise itangira mu mijyi nka Paris, Marseille, Lille, Lyon, Nice na Strasbourg.

Polisi y’u Bufaransa ivuga ko kuri iki cyumweru, nibura abantu 719 bigaragambya batawe muri yombi, abapolisi 45 barakomereka.

TAGGED:BufaransafeaturedImyigaragambyoMacron
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Avuga Ko Ntawe Ushobora Gusibisha Ikaramu Amateka Yanditswe Mu Maraso
Next Article Kiyovu Ivuga Ko Yari Yifitemo Abagambanyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?