Ni imvugo abaturage b’u Bwongereza, u Bufarasansa, Amerika, Canada, U Buyapani… baraye babwiye abayobozi babo nyuma yo kubona amafoto barimo guhoberana nta gapfukamunwa, nta ntera bahanye…kandi ari bo bafashe ibyemezo byo kubuza abaturage babo kubikora!
Abayobozi b’ibihugu bigize itsinda bita G7 mu mpera z’Icyumweru gishize bahuriye mu Bwongereza mu nama yari igamije kwigira hamwe uko barushaho gukorana mu rwego rwo gukumira umuvuduko u Bushinwa bufite mu iterambere.
Abanyamakuru bafata amafoto baraye batangaje amwe muri yo yerekana bariya bayobozi bahoberana, baganira nta gapfukamunwa, nta ntera ndetse n’umuti wica Virus bigaragara ko bafite.
Abayabonye bibajije impamvu bariya bayobozi bo badakurikiza amabwiriza baba bashyiriyeho abatuye igihugu.
Abaturage banenze bariya bayobozi kuko ibyo basaba abandi gukora bo batabikora, bakibaza niba amabwiriza batanga areba abantu bamwe!
Yaba Perezida Emmanuel Macron, yaba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Borris Johnson bombi bigeze kwandura COVID-19.