Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macron Yanze Ko Abarusiya Bamupima COVID, Putin Nawe Ati: ‘Ntunyegere’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Macron Yanze Ko Abarusiya Bamupima COVID, Putin Nawe Ati: ‘Ntunyegere’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2022 9:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Macron ari kugerageza guhuza Kiev na Moscow
SHARE

Umukuru w’u Bufaransa Emmanuel Macron  ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Moscow mu Burusiya inzego z’ubuzima zashatse kumupima COVID-19 zikoresheje uburyo bwa PCR arabyanga. Amakuru atangazwa na The Reuters avuga ko u Bufaransa bwanze ko Umukuru wabwo aha Abarusiya ibirango by’ubuzima bwe( ADN/DNA).

Nyuma y’uko abyanze, abajyanama ba Putin nabo bamugiriye inama yo kutegera Emmanuel Macron wari wazinduwe no kuganira nawe uko ikibazo cy’umutekano mucye hagati y’iki gihugu cy’igihangange na Ukraine ishyigikiwe n’Abanyaburayi bafatanyije n’Abanyamerika cyacyemurwa mu mahoro.

Mu rwego rwo kumuha intera ihagije koko, abateguye ahantu aba Bakuru b’ibihugu bari buganirire, bahashyize ameza maremera bihagije.

Iyo uyitegereje ameza aba bagabo baganiririyeho ubona ashobora kuba afite uburebure bwa metero ebyiri n’igice.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Vladmin Putin, Perezida w’u Burusiya

Intambara y’amagambo imaze igihe kirekire hagati ya Moscow na Kiev yatumye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi( u Burayi n’Amerika) bigira amakenga y’uko Vladmir Putin ashobora kugaba ibitero simusiga kuri Ukraine akayigarurira.

Izi mpungenge zatumye Amerika yohereza ingabo muri Pologne mu rwego rwo kwereka Abarusiya ko nibahirahira bakarasa kuri Ukraine Amerika izayitabara.

Icyakora Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken yavuze ko nta mugambi Amerika ifite wo kurasa mu Burusiya.

Abakurikiranira hafi uko ibintu bihagaze hagati y’u Burusiya, Ukraine, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’Amerika, bavuga ko Amerika idashobora kurwana n’u Burusiya ngo birapfa Ukraine kandi nta nyungu zirambye iyifiteho.

Ikindi ni uko n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bidafite umurongo bihuriyeho wo guhangana n’u Burusiya kuko u Budage bwanze kwifatanya nabyo kandi ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi mu Bumwe bw’u Burayi.

- Advertisement -

Ibi biha ubutegetsi bwa Putin akarusho mu ntambara y’amayeri  buri kurwana n’Abanyaburayi n’Abanyamerika.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 Inzego z’iperereza zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zifite amakuru ahagije yemeza ko ingabo z’u Burusiya ziri gutegura ibitero byeruye kuri Ukraine.

Uretse no kuba hari ingabo nyinshi z’Abarusiya ziri ku mupaka wa Ukraine(zahageze umwaka ushize), hari n’amakuru bivugwa ko yari yaragizwe ibanga n’ubutegetsi bw’i Moscow ariko yagiye hanze, yemeza ko hari umugambi wo gutera Ukraine igacibwa intege mu buryo budasubirwaho.

Ngo ubutegetsi bw’i Kiev( Umurwa mukuru wa Ukraine) buhora bubuza ubw’i Moscow kwisanzura mu karere u Burusiya buherereyemo.

Ingabo z’u Burusiya ziri ku mupaka wa Ukraine ngo ni nyinshi ku rugero rudasanzwe ndetse ziruta uko byigeze kugenda mu mwaka wa 2014 ubwo zigaruriraga Intara ya Crimea.

Ingabo z’u Burusiya ni nyinshi mu gace kerereye Ukraine

The New York Times iherutse gutangaza  ko n’ubwo hari amakuru atangwa na ziriya nzego z’iperereza yemeza ko u Burusiya bwamaze kwambarira urugamba, andi makuru avuga ko Perezida Putin atarafata umwanzuro w’igikwiye gukorwa.

Icyakora ibintu byose ngo ‘byamaze kwegeranywa.’

Bivugwa intego y’ubutegetsi bw’i Moscow ari ukwagura ubutaka busanzwe bugenzura muri Ukraine bikabufasha kugira ijambo mu gice cyayo cy’Amajyepfo y’i Burasirazuba.

Kongera ubuso bw’aho u Burusiya bugenzura bizabufasha no gukurikirana uko gazi yayo  iva mu Burusiya ijya mu Burayi ikoreshwa.

Ikinyamakuru gitanga amakuru ku iperereza kitwa IntelNews.org kivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze iminsi isangira amakuru na Ukraine ndetse n’ibihugu bya OTAN/NATO ku byerekeye imigambi y’u Burusiya.

Mu Cyumweru gishize Umuyobozi w’Ikigo gicunga ibindi bigo by’ubutasi bya Amerika kitwa United States Director of National Intelligence witwa Avril Haines aherutse gusura Icyicaro cya OTAN/NATO baganira ku bibazo bivugwa ko Abarusiya bashobora guteza Ukraine.

TAGGED:AmerikaBufaransaBurusiyaPutin
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umudepite Wa Amerika Yitambitse Umwanzuro Usaba Ko Rusesabagina Afungurwa
Next Article Ambasaderi wa Amerika Yasezeye Ku Banyarwanda, Ahishura Ibyo Azakumbura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?