Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Magufuli ‘Ararembye’, Harakekwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Magufuli ‘Ararembye’, Harakekwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 March 2021 6:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku mbuga nkoranyambaga z’abatuye Tanzania handitswe ko Perezida John Pombe Magufuli ari mu bitaro byo muri Kenya, kandi ko arembye. Abenshi baremeza ko arwaye COVID-19.

Hari hashize ibyumweru runaka atagaragara mu ruhame. Bwana Tindu Lissu utavuga rumwe na Leta ya Magufuli yibajije impamvu Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitabwira abaturage uko umuyobozi wabo amerewe, bikabihisha kugeza ubwo abantu batangiye kubihwihwisa.

Lissu yagize ati: “ Ubusanzwe ubuzima bw’umukuru w’igihugu ni ikintu gihangayikisha abaturage. Ubwo Kikwete yarwaraga cancer ya prostate twarabibwiwe, ubwo Mkapa yajyaga hanze guhindurirwa urubavu kubera uburwayi twarabibwiwe, twabwiwe uko ubuzima bwa Mwalimu bwari bumeze ariko bigera kuri Magufuli bakanuma!”

Tindu Lissu asanga ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga ari ukuri kuko ngo aho Magufuli arwariye haklajijwe umutekano cyane bityo bikerekana ko ibivugwa ari ukuri.

Hari umwarimu wo muri Kaminuza witwa Nic Cheeseman nawe wanditse kuri Twitter ko hari amakuru afite yizeye yemeza ko Magufuli agomba kuba arembejwe na COVID-19.

Prof Nic Cheeseman

Bibaye ari COVID-19, yaba yarabigizemo uruhare…

KDRTV yanditse ko Perezida Magufuli ari mu bakuru b’ibihugu banditsweho cyane kuva COVID-19 yagera muri Africa nyuma y’uko abujije abaturage be gubahiriza ingamba zo kuyirinda, harimo ni kwambara agapfukamunwa.

Yumvikanye kenshi avuga ko Imana ari yo izarinda abaturage be, ko nta mpamvu yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera n’izindi ngamba.

Abanyarwanda batwara rukururana bavuga ko iyo bajyaga muri Tanzania kurangura bageraga ku mupaka bagasabwa gukuramo agapfukamunwa.

TAGGED:COVID-19featuredMagufuliTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukiko Rwategetse Ko Idamange Afungwa By’Agateganyo
Next Article U Rwanda Na Israel Byongereye Inzego Z’Ubufatanye
1 Comment
  • Sungura says:
    10 March 2021 at 6:52 am

    Uwiyishe ntaririrwa, Magufuli yanze kumva ibyo bamuhanura none ndebera!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

You Might Also Like

Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?