Makanyaga Ari Kugarura Agatege

Jane Uwimana  umwe mu bari gukurikiranira hafi ubuzima bw’umuhanzi w’umukambwe Abdul Makanyaga avuga ko uyu mugabo ari gutora akabaraga.

Mu masaha make ashize hari urubuga nkoranyambaga rwari rwamubitse ko yatabarutse, ariko sibyo nk’uko abari hafi ye babyemeza.

Umusaza Makanyaga amaze hafi ibyumweru bitatu ari mu bitaro.

Ni umugabo ukuze kuko afite imyaka irenga 75 y’amavuko.

- Advertisement -

Afite umugore n’abana ndetse muri bo harimo umuhungu umwe umufasha gukora umuziki.

Gushaka imibereho nibyo bituma akora cyane kandi akuze…

Uwimana Jane yatubwiye ko Abdul Makanyaga ari umuhanzi ugikunzwe kugeza n’ubu.

Kubera ko ari umuhanga mu kuririmba kandi akaba afite imibereho iringaniye, bituma akora cyane kugira ngo abone amafaranga amutunga we n’umuryango we.

Kuba mu Mujyi wa Kigali, bisaba kuba ufite amikoro ahagije atuma umuryango utagira icyo wifuza ngo ukibure.

Ibi biri mu mpamvu zatumye Abdul Makanyaga akora cyane mu mwaka wa 2022 biza kunaniza cyane  umubiri we.

Abaganga babwiye abamurwaje ko agomba kuzibukira gukora cyane, ahubwo akajya amara igihe kinini aruhutse.

Abandi bahanzi bakora igisope cyangwa ‘karaoke’ bari kureba uko hashyirwaho uburyo bwo gufasha Makanyaga kuzajya abona agafaranga kamubeshaho bitabaye ngombwa ko akomeza gukoresha umubiri kandi unaniwe.

Asanganywe kandi indwara ya diabetes.

Abdoul Makanyaga yatangiye umuziki akiri muto kuko yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Kuva icyo gihe kugeza ubu aracyaha Abanyarwanda umuziki wa ‘live’ usobanutse.

Uwimana na bagenzi be bamaganye ababitse Makanyaga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version