Rebero-Kicukiro: Imodoka Yari Itwaye Abana Yakoze Impanuka Ikomeye

Amakuru Taarifa ifite avuga ko imodoka itwara abanyeshuri yakoreye impanuka ahitwa ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Nta mubare turamenya w’abo yahitanye cyangwa abakomeretse ariko birashoboka ku umubare uza kuba ari muremure.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) Réné Irere yabwiye Taarifa ko ubwo twamuhamagaraga bari bakiri gukora ubutabazi, ko ari butubwire amakuru kuri iyi mpanuka mu kanya…

Hagati aho twamenye ko muri iriya bisi hari harimo abanyeshuri bo ku Ishuri Path to Success.

- Advertisement -

Yarenze umuhanda igwa mu ishyamba.

Aya ni amafoto yerekana uko iyi modoka yangiritse:

Yakubise urubavu ku biti byo ku i Rebero
Yari ijyanye abana ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki 09, Mutarama, 2023

Bivugwa kandi ko iriya modoka yakoze iriya mpanuka kubera kubura feri.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version