Malawi: Abantu 225 Bahitanywe N’Inkubi Yiswe Freddy

Le nombre de victimes du cyclone au Malawi a presque doublé.

Agahinda n’ihahamuka ni byose muri Malawi nyuma y’uko inkubi yiswe Freddy ihitanye abantu bamaze kubarirwa muri 225.

Iyi nkubi yatangiye guhuha muri Malawi na Mozambique mu ntangiriro z’Icyumweru kiri kurangira.

Ibipimo by’ibyuma bipima iteganyagihe byavugaga ko iriya nkubi yatangiye kwisuganyiriza mu kirere cya Australia, ihahagurukana imbaduko ikomeye, iza igana muri Mozambique no muri Malawi.

Muri Malawi ho yihigirije nkana kubera ko yashenye byinshi, amashanyarazi arabura, amazi meza biba uko, ndetse n’imiti irabura.

- Kwmamaza -

Ibiti n’inyubako zimwe na zimwe byagwiriye abaturage, abandi bararohama kubera kurengerwa n’umwuzure.

Hejuru y’ibi hari n’abahitanywe n’indwara zituruka ku mwanda watewe n’uko amazi yanduye zirimo impiswi na macinya myambi.

Ibarura ryakozwe n’inzego z’ubuzima rivuga ko abantu 225 aribo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’ingaruka z’inkubi yFreddy.

Abenshi mu bahitanye na kiriya kiza ni abo mu Murwa mukuru Lilongwe.

Ubuyobozi bukuru bwa Malawi buratabaza amahanga ngo abube hafi kubera ko ibyago byabagwiririye bisa  n’ibirenze ubushobozi bw’igihugu mu kubyikuramo.

Aho inkubi Freddy yabareye ikibazo ni uko igenda ariko ikongera ikagaruka.

Ubusanzwe byari bimenyerewe ko inkubi nk’iriya, iza agaca ahantu igasenya ibyo isenya ikagenda igiye.

Freddy yo imaze kugaruka muri Malawi inshuro ebyiri kandi uko ije niko isiga yoretse ibintu.

Perezida wa Malawi witwa Lazarus Chakwera yatangije icyunamo cy’iminsi 14 mu rwego rwo kuzirikana abahitanywe n’iriya nkubi.

Guverinoma ya Malawi yasohoye miliyari 1.6 by’amafaranga ya Malawi yitwa Kwacha angana na miliyoni $ 1.5 yo gufasha mu gusana ibyangijwe n’iriya nkubi.

Ibikorwa byo gutabara birakomeje ariko hari imbogamizi zo kugera ku bantu bakeneye ubutabazi bitewe n’uko ibikorwaremezo byasenyutse henshi mu gihugu.

Inkangu zafunze imihanda myinshi.

Malawi ni igihugu gito gikikijwe na Mozambique mbere y’uko ugera ku nyanja y’Abahinde

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version