Malawi Yakiriwe Mu Bihugu By’Umuhora Wo Hagati Birimo N’u Rwanda

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama iherutse guhuza abayobozi muri za Minisiteri z’ibikorwaremezo n’abandi bakorana nabo yabereye i Bujumbura, uvuga ko Malawi yemerewe kujya mu bihugu bigize Umuhora wo hagati, central corridor.

Umuhora wo hagati ugizwe n’ibihugu bikora ku cyambu cya Dar es Saalam muri Tanzania.

Malawi nayo yari imaze igihe isaba ko yakwakirwa muri uyu muhora, ariko byari bikigwaho.

Icyakora nyuma y’igihe runaka, byaje kwemerwa ko ijya muri uyu muryango kubera ko ikora ku mupaka wa Tanzania, igihugu gisangiza ibindi icyambu cya Dar es salaam.

- Advertisement -

Ubutegetsi bw’i Lilongwe byasobanuye ko bikwiye ko nabo bahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu muhora wo hagati kubera ko hari ibicuruzwa byinshi butumiza bikawucaho.

Kwemerwa kwa Malawi kwatumye iba igihugu cya gatandatu mu bigize umuhora wo hagati.

Ibyo ni u Rwanda, Uburundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Tanzania na Uganda.

Uwari uhagarariye u Rwanda mu gikorwa cyo kwikira Malawi mu muhora wo hagati Eng. Patricie Uwase yavuze ko kwagura ibihugu bigize uyu muryango ari andi mahirwe y’ubuhahirane.

Eng Patricie Uwase

Malawi nayo ivuga ko itaje muri uriya muryango nk’indorerezi, ahubwo ko nayo izatanga umusanzu uzatuma imikoranire y’ibihugu biwugize inoga kandi mu nyungu rusange z’ababituye.

Umunyamabanga  mukuru w’Umuryango w’ibihugu bigize Umuhora wo hagati witwa Me Okonge Okandju yavuze ko gukorana kwa hafi kw’ibihugu bigize Umuhora wo hagati ari ingenzi mu iterambere ryabyo.

Me Okonge Okandju

Avuga ko iyo bidakoranye, habaho gutatana kw’imbaraga.

Nawe avuga ko iyo ibihugu bikoranye habaho kuzamura umusaruro uturuka mu kuzuzanya n’inyungu ituruka mu bucuruzi.

Okandju yagize ati: “Nk’ubu imwe mu nshingano zikomeye dufite ni ukureba uko twakubaka gari ya moshi ikoresha amashanyarazi izadufasha kwihutisha ibicuruzwa. Izaba ihuza Tanzania, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Tugomba gukomeza gukurikirana ibi bikorwa kugira ngo bizagere ku ntego”.

Yabwiye abari aho ko hari gahunda isanzwe iri ho yo kubaka ahantu abashoferi batwara amakamyo ava cyangwa aza mu Rwanda bazajya baruhukira kugira ngo hirindwe impanuka ziterwa no ingendo ndende.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version