Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Malawi Yakiriwe Mu Bihugu By’Umuhora Wo Hagati Birimo N’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Malawi Yakiriwe Mu Bihugu By’Umuhora Wo Hagati Birimo N’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2023 5:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama iherutse guhuza abayobozi muri za Minisiteri z’ibikorwaremezo n’abandi bakorana nabo yabereye i Bujumbura, uvuga ko Malawi yemerewe kujya mu bihugu bigize Umuhora wo hagati, central corridor.

Umuhora wo hagati ugizwe n’ibihugu bikora ku cyambu cya Dar es Saalam muri Tanzania.

Malawi nayo yari imaze igihe isaba ko yakwakirwa muri uyu muhora, ariko byari bikigwaho.

Icyakora nyuma y’igihe runaka, byaje kwemerwa ko ijya muri uyu muryango kubera ko ikora ku mupaka wa Tanzania, igihugu gisangiza ibindi icyambu cya Dar es salaam.

Ubutegetsi bw’i Lilongwe byasobanuye ko bikwiye ko nabo bahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu muhora wo hagati kubera ko hari ibicuruzwa byinshi butumiza bikawucaho.

Kwemerwa kwa Malawi kwatumye iba igihugu cya gatandatu mu bigize umuhora wo hagati.

Ibyo ni u Rwanda, Uburundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Tanzania na Uganda.

Uwari uhagarariye u Rwanda mu gikorwa cyo kwikira Malawi mu muhora wo hagati Eng. Patricie Uwase yavuze ko kwagura ibihugu bigize uyu muryango ari andi mahirwe y’ubuhahirane.

Eng Patricie Uwase

Malawi nayo ivuga ko itaje muri uriya muryango nk’indorerezi, ahubwo ko nayo izatanga umusanzu uzatuma imikoranire y’ibihugu biwugize inoga kandi mu nyungu rusange z’ababituye.

Umunyamabanga  mukuru w’Umuryango w’ibihugu bigize Umuhora wo hagati witwa Me Okonge Okandju yavuze ko gukorana kwa hafi kw’ibihugu bigize Umuhora wo hagati ari ingenzi mu iterambere ryabyo.

Me Okonge Okandju

Avuga ko iyo bidakoranye, habaho gutatana kw’imbaraga.

Nawe avuga ko iyo ibihugu bikoranye habaho kuzamura umusaruro uturuka mu kuzuzanya n’inyungu ituruka mu bucuruzi.

Okandju yagize ati: “Nk’ubu imwe mu nshingano zikomeye dufite ni ukureba uko twakubaka gari ya moshi ikoresha amashanyarazi izadufasha kwihutisha ibicuruzwa. Izaba ihuza Tanzania, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Tugomba gukomeza gukurikirana ibi bikorwa kugira ngo bizagere ku ntego”.

Yabwiye abari aho ko hari gahunda isanzwe iri ho yo kubaka ahantu abashoferi batwara amakamyo ava cyangwa aza mu Rwanda bazajya baruhukira kugira ngo hirindwe impanuka ziterwa no ingendo ndende.

 

TAGGED:BurundiRwandaTanzaniaUmuhoraUwase
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yavuze Intego u Rwanda Ruhuje Na Seychelles
Next Article Nyarugenge: Pasiteri ‘Inzahuke’ Yasezeweho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Rusizi: Hafatiwe Uvugwaho Gusiga Yishe Sewabo Wagaba i Rulindo

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

You Might Also Like

Ubukungu

Ibishanga Bya Kigali Biri Gutunganywa Bizatahwa Muri Kamena 2026-REMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Ziva Muri DRC Zirugarijwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?