Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mama Cyama: Izina Ry’Ababyeyi Bitangiye Inkotanyi Ziri Ku Rugamba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mama Cyama: Izina Ry’Ababyeyi Bitangiye Inkotanyi Ziri Ku Rugamba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2022 7:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, buri wese m Nkotanyi yakoze ibyo yari ashinzwe ndetse hari n’ubwo yakoraga n’ibirenze ibyo ashinzwe, intego ari uko hatagira igice kibonekamo icyuho.

Abanyamuryango ba RPF aho babaga bari hose babaga bahangayikishijwe n’uko nta n’umwe muri bo wabura umutekano mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Nk’uko muri iki gihe hari imvugo y’uko buri Munyarwanda agomba kuba ijisho rya mugenzi we, n’umutekano w’abanyamuryango wabaga uri mu nshingano za buri wese muri bo.

Bumvaga ko aho umunyamuryango wa RPF ari hose agomba kurindwa no gufashwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Tito Rutaremara avuga ko muri kiriya gihe hari ababyeyi bitwaga ‘Mama Cyama’

Ngo bari  abagore cyangwa abakecuru bitangiraga abana bava cyangwa bajya ku rugamba, abakada cyangwa inkomere zo ku rugamba.

Kuri buri nkengero zose z’u Rwanda ku mipaka ya Uganda, Tanzania na Zaïre(ubu ni DRC) hari ingo  z’abanyamuryango  zakiraga inkomere nyinshi, zikavuzwa zirinzwe n’abanyamuryango, zakomererwa cyane zikazohereza rwihishwa mu mijyi aho zashoboraga kuvurwa neza.

Iyi mikorere y’Inkotanyi yaje kugera ku bategetsi ba Uganda, maze bohereza ba maneko muri rumwe mu ngo zari zirwarijweho Inkotanyi zakomeretse.

Rutaremara ati: “ Ba maneko babajije barabasubiza ko iyo ari igihe cyo gusarura basarurira hamwe, bagahunikira hamwe kandi ko ari byo basanze barimo. Abandi bagize urujijo baragenda.”

- Advertisement -

Izo maneko za Uganda ngo zasanze abo babyeyi babimenye bazana abandi bagore n’abakecuru bazanye n’amasaka n’intaro(urutaro mu buke) zo kugosoza amasaka batangira kugosora ari nako batera akaririmbo.

Maneko zarahageze zisanga bari kugosora ni bwo bababwiraga kuriya, nabo barikubita barataka!

Ahantu inkomere cyangwa abandi barwayi bavurirwaga, hitwaga sickbay. Urugero rwa hamwe muri ho ni Nyakivara.

Abanyamuryango nibo babavuzaga, bakabarinda, bakabagaburira, bakabashakira abaganga n’abaforomo baza kubavura; umutekano wiyo ‘sickbay’ ukarindwa  n’abanyamuryango.

Umurwayi ukize, baramwondoraga, yamara gufata intege zihagije agasubira ku rugamba.

Kagame ataraza ibintu byari bikomeye…

Tito Rutaremara avuga ko intambara igitangira, ibintu byahise bifata intera ikomeye. Iriya system yari itarubakwa neza kandi ngo rugikubita  hari abayobozi bakomeye mu Nkotanyi bahise batakaza ubuzima.

Rutaremara ati: “ Dutangira iyi ntambara, iyi system yaritarubakwa kandi intambara itangira, abayobozi bacu bamaze gupfa, Kagame ataraza, twagize ingorane nyinshi cyane tugira inkomere nyinshi cyane. Ababaga barwaye cyane bakeneye ibikoresho tutari dufite…”

Icyakora ngo abanyamuryango bo hirya no hino barabakiraga bakabavuriza ahari abaganga, abaforomo, abarwaza, abagorora ingingo n’abandi.

Iyi nararibonye y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cyo gutangiza no kurwana intambara yo kubohora u Rwanda, hari uburyo buboneye bwari bwarashyizweho bwo kugeza ku rugamba ababishakaga.

Avuga ko Abanyarwanda bambukiye Bukavu, abakada babaga Bukavu babagezaga Goma, abakada bo kuri Goma bakabageza Uganda, Abanyarwanda babaga muri Uganda bakabageza muri O1 ( zone ya RPF).

Ababaga bavuye mu  Burundi Abakada barabaherekeza bakabashyikiriza abakada ba Tanzania, abakada ba Tanzania nabo bakabahereza bakashyikiriza abakada ba Uganda, abakada ba Uganda bakabageza ku rugamba.

Abavaga mu Rwanda bo bazanwaga n’Abakada bo muri Uganda bakabageza i Burundi cyangwa Tanzania cyangwa Zaïre.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri bibyo bihugu barabakiraga, bakabaraza mu ngo zabo nyuma bakabashakira ibyangombwa byose by’inzira.

Urubyiruko rwajyaga ku rugamba rwaherekezwaga n’abakada rukarara mu banyamuryango ahantu runaka.

Iyo babaga ari benshi, bajyanwaga mu ngo zitandukanye z’abanyamuryango ziri mu bihugu bitandukanye ndetse n’ibya kure nko  mu Burayi, Amerika, Zaïre, Tanzania, u Burundi, u Rwanda n’ahandi.

Iyi mikorere yatumye ibibazo Habyarimana yagiraga byo gushaka abasirikare, RPF yo itabigira kubera ubwo bukangurambaga.

TAGGED:featuredInkomereInkotanyiKagameRutaremaraUrugamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abacuruzi Bo Muri Barbados Baje Kureshya Abo Mu Rwanda
Next Article Muri 2022 Nibwo Byagaragaye Ko Pérmis Yatanzwe Muri 2011 Ari Impimbano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?