Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Manchester United Yirukanye Umutoza Ole Gunnar Solskjær
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Manchester United Yirukanye Umutoza Ole Gunnar Solskjær

admin
Last updated: 21 November 2021 8:02 pm
admin
Share
SHARE

Manchester United yirukanye Ole Gunnar Solskjær wayitozaga kuva mu 2018, azira umusaruro mubi.

Asezerewe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu Manchester United yanyagiwe na Watford ibitego 4-1, umukino kapiteni wayo Harry Maguire yabonyemo ikarita itukura.

Nyuma y’uwo mukino inama y’ubutegetsi ya Manchester United yahise iterana igitaraganya, ari nayo yemeje ko umutoza agomba kwirukanwa.

Solskjær w’imyaka 48 amaze iminsi ku gitutu, cyabaye cyinshi cyane ubwo ikipe ye yatsindwaga ibitego 5-0 na Liverpool, hagakurikiraho Manchester City yayitsinze 2-0 kandi iyirusha bigaragara.

Manchester United can confirm that Ole Gunnar Solskjaer has left his role as Manager.

Thank you for everything, Ole ❤️#MUFC

— Manchester United (@ManUtd) November 21, 2021

Solskjær asize Manchester United ku mwanya karindwi, irushwa na Chelsea iri ku mwanya wa mbere amanota 12. Mu mikino itanu iheruka yatsinzwe ine, itsinda umwe.

Uretse ibyo, ikipe ye yari imaze imikino 12 muri Premier League yitwara nabi, aho yinjijwemo ibitemo 21; ari nabyo byinshi yatsinzwe kugeza ku rwego nk’urwo muri iri rushanwa.

Solskjær yatangiye gutoza iyi kipe by’agateganyo mu Ukuboza 2018, asimbuye Jose Mourinho wari wirukanywe.

Yaje kuyifasha gutsinda imikino umunani yikurikiranya, ku buryo mu mikino 19 yaje gutsindamo 14, anganya ibiri, abona amanota menshi kurusha izindi kipe bari bahanganye urebye ku mikino yatoje muri uwo mwaka w’imikino.

Byatumye Manchester United imuha amasezerano nk’umutoza mukuru muri Werurwe 2019.

Icyo gihe yasinye imyaka itatu, ndetse muri Kamena 2021 ayo masezerano yaje kongerwa aho yagombaga kurangira mu 2024, ndetse yashoboraga kongerwaho undi mwaka umwe.

Nubwo iyi kipe yaje kongerwamo amaraso mashya mu mpeshyi binyuze mu bakinnyi nka Cristiano Ronaldo, Jadon Sancho na Raphael Varane, yatangiye gutsindwa ku buryo bukomeye.

Bibarwa ko nyuma yo kwirukanwa, Solskjaer agomba kwishyurwa miliyoni £7.5 (miliyari 10.4 Frw) kubera ko agiye agifite amasezerano.

Uretse gutozaManchester United, yanayitsindiye ibitego 126 mu mikino 366 yayikiniye nka rutahizamu hagati ya 1996 na 2007.

Manchester United yatangaje iti “Ole azahora ari umunyabigwi muri Manchester United kandi tubabajwe no kuba twageze kuri uyu mwanzuro ugoye. Nubwo ibyumweru bishize byari bigoye, ntabwo byasibanganya akazi kose yakoze mu myaka itatu ishize ko kongera kubaka umusingi wo kubakiraho mu gihe kirambye.”

Byemejwe ko ikipe itozwa by’agateganyo na Michael Carrick wari umwungirije, mu gihe hagishakishwa umutoza mukuru.

Ni mu gihe Manchester United irimo kwitegura imikino irimo uwa Villareal ku wa Kabiri muri UEFA Champions League na Chelsea ku wa Gatandatu muri Premier League.

Abahabwa amahirwe yo gutoza iyi kipe mu gihe kiri imbere ni Zinedine Zidane watoje Real Madrid, Brendan Rodgers utoza Leicester City, Mauricio Pochettino utoza Paris Saint Germain na Erik ten Hag utoza Ajax yo mu Buholandi.

TAGGED:Manchester UnitedOle Gunnar SolskjærPremier League
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuzima Yakuriyemo Bwatumye Abwandikaho Igitabo
Next Article Perezida Kagame Yakomoje Ku Bibazo By’Ifungwa Ry’Umupaka Wa Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?