Manchester United Yirukanye Umutoza Ole Gunnar Solskjær

Manchester United yirukanye Ole Gunnar Solskjær wayitozaga kuva mu 2018, azira umusaruro mubi.

Asezerewe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu Manchester United yanyagiwe na Watford ibitego 4-1, umukino kapiteni wayo Harry Maguire yabonyemo ikarita itukura.

Nyuma y’uwo mukino inama y’ubutegetsi ya Manchester United yahise iterana igitaraganya, ari nayo yemeje ko umutoza agomba kwirukanwa.

Solskjær w’imyaka 48 amaze iminsi ku gitutu, cyabaye cyinshi cyane ubwo ikipe ye yatsindwaga ibitego 5-0 na Liverpool, hagakurikiraho Manchester City yayitsinze 2-0 kandi iyirusha bigaragara.

- Advertisement -

Solskjær asize Manchester United ku mwanya karindwi, irushwa na Chelsea iri ku mwanya wa mbere amanota 12. Mu mikino itanu iheruka yatsinzwe ine, itsinda umwe.

Uretse ibyo, ikipe ye yari imaze imikino 12 muri Premier League yitwara nabi, aho yinjijwemo ibitemo 21; ari nabyo byinshi yatsinzwe kugeza ku rwego nk’urwo muri iri rushanwa.

Solskjær yatangiye gutoza iyi kipe by’agateganyo mu Ukuboza 2018, asimbuye Jose Mourinho wari wirukanywe.

Yaje kuyifasha gutsinda imikino umunani yikurikiranya, ku buryo mu mikino 19 yaje gutsindamo 14, anganya ibiri, abona amanota menshi kurusha izindi kipe bari bahanganye urebye ku mikino yatoje muri uwo mwaka w’imikino.

Byatumye Manchester United imuha amasezerano nk’umutoza mukuru muri Werurwe 2019.

Icyo gihe yasinye imyaka itatu, ndetse muri Kamena 2021 ayo masezerano yaje kongerwa aho yagombaga kurangira mu 2024, ndetse yashoboraga kongerwaho undi mwaka umwe.

Nubwo iyi kipe yaje kongerwamo amaraso mashya mu mpeshyi binyuze mu bakinnyi nka Cristiano Ronaldo, Jadon Sancho na Raphael Varane, yatangiye gutsindwa ku buryo bukomeye.

Bibarwa ko nyuma yo kwirukanwa, Solskjaer agomba kwishyurwa miliyoni £7.5 (miliyari 10.4 Frw) kubera ko agiye agifite amasezerano.

Uretse gutozaManchester United, yanayitsindiye ibitego 126 mu mikino 366 yayikiniye nka rutahizamu hagati ya 1996 na 2007.

Manchester United yatangaje iti “Ole azahora ari umunyabigwi muri Manchester United kandi tubabajwe no kuba twageze kuri uyu mwanzuro ugoye. Nubwo ibyumweru bishize byari bigoye, ntabwo byasibanganya akazi kose yakoze mu myaka itatu ishize ko kongera kubaka umusingi wo kubakiraho mu gihe kirambye.”

Byemejwe ko ikipe itozwa by’agateganyo na Michael Carrick wari umwungirije, mu gihe hagishakishwa umutoza mukuru.

Ni mu gihe Manchester United irimo kwitegura imikino irimo uwa Villareal ku wa Kabiri muri UEFA Champions League na Chelsea ku wa Gatandatu muri Premier League.

Abahabwa amahirwe yo gutoza iyi kipe mu gihe kiri imbere ni Zinedine Zidane watoje Real Madrid, Brendan Rodgers utoza Leicester City, Mauricio Pochettino utoza Paris Saint Germain na Erik ten Hag utoza Ajax yo mu Buholandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version