Marina Yagiye Bwa Mbere i Dubai Kubataramira

Umunyarwandakazi usanzwe ukora umuziki witwa Marina ari i Dubai kuhakorera igitaramo biteganyijwe ko kiri bube kuri uyu wa Gatandatu Taliki 10, Ukuboza, 2022.

Mbere yari bugikore Taliki 03, Ukuboza, 2022.

Kimuriwe kuri Taliki 10, Ukuboza, 2022 kubera ko ushinzwe inyungu ze za muzika( manager) witwa Bad Rama yari ataragaruka mu Rwanda  ngo babinoze.

Marina yajyanye n’undi munyamuziki witwa Yvan Muziki kandi ngo na Bad Rama azabasangayo.

- Advertisement -

Nibwo bwa mbere Marina agiye gukandagira ku butaka bwa Qatar, i Dubai.

Uyu mukobwa uri mu bafite amajwi meza yasabye Abanyarwanda n’abandi bakunze umuziki we kizitabira kiriya gitaramo ari benshi.

Ateganya ko nyuma  y’iki gitaramo, azakora n’ikindi kizabera mu bwato.

Azava muri Qatar ahite agana muri Uganda.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version