RDF Yakiriye Ku Meza Abashinzwe Ibya Gisirikare Muri Za Ambasade

Niwo musangiro wa mbere abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bagiranye na bagenzi babo bashinzwe ibya gisirikare muri za Ambasade zikorera mu Rwanda.

Uyu musangiro wabereye ku Kimihurura ahitwa RDF Officers Mess.

Ni umusangiro wabaye mu rwego rwo kubifuriza kurangiza neza umwaka wa 2022 no kuzagira umwaka mushya kandi muhire wa 2023.

Ku ruhande rw’u Rwanda, uyu musangiro warimo n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi.

- Advertisement -

Abashinzwe ibya gisirikare muri za Ambasade zikorera mu Rwanda kandi bari baherutse kujyanwa i Rubavu kwerekwa aho umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yarasiwe ubwo yambukaga ukaza mu Rwanda afite imbunda akanarasa ku birindiro bya RDF.

U Rwanda rwakomeje gusaba amahanga kubuza DRC kuruvogerera ubusugire ndetse Perezida Kagame aherutse kubivugaho ubwo yavugaga ko kuvugera ubusugire bw’igihugu bitavuze gukandagiza ikirenge muri icyo gihugu ahubwo ko no kukirasamo uri kure nabyo ari ukukivogera.

Icyakora muri iryo jambo yagezaga ku banyacyubahiro bakuru baba mu Rwanda harimo n’abahagarariye ibihugu byabo, Kagame yaburiwe uwo ari we wese uzongera kurasa mu Rwanda ko azaba akoze ikosa rizatuma amara igihe atagoheka.

Abashinzwe Ibya Gisirikare Muri Ambasade Beretswe Aho Umusirikare Wa DRC Yarasiwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version