Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Masaï Arateganya Kubaka Muri Afurika Izindi Nyubako Zitwa Zaria Courts
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Masaï Arateganya Kubaka Muri Afurika Izindi Nyubako Zitwa Zaria Courts

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 February 2024 10:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rwiyemezamirimo Masaï Ujiri yabwiye The Bloomberg ko ateganya kuzabaka hirya no hino muri Afurika ahantu h’imikino, imyidagaduro no kuruhuka yise Zaria Courts.

Hari mu kiganiro yahaye iki kinyamakuru cy’umuherwe Micheal Bloomberg cyagarukaga ku kamaro k’ibibuga by’imikino mu gutuma abantu baruhuka ariko hakaninjiriza ibihugu amafaranga.

Ujiri avuga ko abayobozi benshi muri Afurika bishimira kubaka stades nini ariko ngo biragoye ko zibona abantu bazikoreramo ibirori cyangwa imikino zikuzura keretse zakiriye ibyamamare bikomeye nka Drake, Tayler Swift n’abandi.

Kuri we, ibyiza ni ukubaka za Arenas kuko zikinirwamo imikino itandukanye, zikaba nto ugereranyije na za stades bityo kuzuzuza abafana bikoroha.

Ashima ko BK Arena yo mu Rwanda yerekanye ko ibi bishoboka ariko akavuga ko ateganya no kuzubaka izindi nyubako za Zaria Courts ahandi muri Afurika.

Mu mwaka wa 2023 nibwo imirimo yo kubaka Zaria Courts mu Mujyi wa Kigali yatangijwe na Ujiri ubwe ari kumwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ni inyubako ngari izaba irimo aho gukinira, aho kwidagadurira, aho guhahira, kwivuriza n’ibindi bikenerwa n’abantu benshi bahuriye ahantu hamwe.

Umunyamakuru wa Bloomberg Jennifer Zabasajja yamubajije ati: “ Urateganya kuzuba Zaria Courts ahandi hatari mu Rwanda?”

Undi ati: “ Nzabikora 100%. Iyo mu Rwanda ni intangiriro, ni urugero rw’izindi duteganya.”

Uhagarariye ibikorwa byo kubaka Zaria Courts Umunya Nigeria witwa Kunlé Adeyemi avuga ko we na Ujiri bicaye barebera hamwe uko bakubaka iyi nyubako izaba ihurije hamwe ibice byose byavuzwe haruguru.

Babanje kureba ibikenewe mu Mujyi wa Kigali, harebwa n’ubuso bw’aho ibi bizubakwa ndetse n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Kunlé Adeyemi avuga ko birinze gusenya inyubako yari yubatse aho bari kubaka Zaria Courts kubera ko basanze ifite inkingi zikomeye kandi na mbere hose yari yarubatswe ngo izabe Hoteli.

Iyi yitwaga Hoteli Amahoro, ituranye na Stade Amahoro.

Avuga ko muri iyo nzu hazashyirwa ahantu abantu bazajya babanza kwicara bakaganira, bagasangira, ibyo byose bakabikora mbere cyangwa nyuma yo kwitabira siporo zizaba ziri mu kindi gice cya Zaria Courts.

Yatangaje ko hari umwenda bafashe muri imwe muri Banki zo mu Rwanda kugira ngo haboneke ingengo y’imari ifatika yo kubaka neza iriya nyubako.

Kuri we, iki ni igikorwa kiza kuko kizanamo n’imikoranire na Banki, bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Ujiri avuga ko iyo arebye imbere h’Afurika mu myaka itanu cyangwa irengaho, abona  izaba ari umugabane ufite abaturage bamamaye mu mikino kubera ko isanganywe abayifitemo impano.

TAGGED:AfurikaArenafeaturedInyubakoKigaliMasaiUjiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MINALOC Yihakanye Iby’Uko Yabujije Abayobozi Guha Abanyamakuru Amakuru
Next Article Rusizi: Abagore Bari Bagiye Kurangura Bishwe N’Impanuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?