Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mashami Vincent Azibukirwa Ho Iki Mu Mupira W’Amaguru Mu Rwanda?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Mashami Vincent Azibukirwa Ho Iki Mu Mupira W’Amaguru Mu Rwanda?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2022 5:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Vincent Mashami wahoze ari umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu ni umwe mu batoza batoje Amavubi ariko utaravuzwe rumwe kugeza ndetse yegujwe mu minsi micye ishize.

Muri Kanama 2018 nibwo yabaye Umutoza asimbuye Umudage Antoine Hey.

Yahawe izi nshingano yari asanzwe atoza ikipe ya Bugesera FC  ikina mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Antoine Hey

Iyi  nayo Mashami  yagiye kuyitoza avuye muri APR FC.

Muri Kanama 2018 Mashami Vincent   yahawe amasezerano y’umwaka umwe,  atoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Aya masezerano yarangiye muri Kanama 2019 ariko yongerwaho andi mezi atatu.

Icyo gihe yahawe inshingano yagombaga gukora kugira ngo zimuheshe amahirwe yo kuzahabwa andi masezerano.

Mashami ahabwa izi nshingano yari afite umukoro wo gufasha ikipe y’igihugu kubona itike mu marushanwa atandukanye.

Yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Gusa yaje gusezerera ikipe  y’igihugu ya Seychelles gusa bamwe bavuga ko iriya kipe itari iri ku rwego ruhambaye  k’uburyo kuyitsinda byari buzamure cyane amanota y’Amavubi.

Mashami yasabwe gukora uko ashoboye kugira ngo u Rwanda  ruzitabire CHAN 2020

Yasabwe no kuzabona byibura amanota ane mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ariko byo ntibyamukundiye.

Muri Gashyantare 2021 yongerewe  amasezerano y’u mwaka ngo akomeze gutoza Ikipe y’igihugu ari Umutoza mukuru.

Umwaka wa 2021 ntiyatoje cyane ariko  irushanwa rya CHAN yakinnye yaryitwayemo neza kuko yagejeje ikipe muri  muri ¼ .

Aha niho kure  heza yagejeje Amavubi!

Byaje kumuhesha amanota yatumye yongererwa amasezerano y’umwaka umwe aza kurangira mu minsi micye ishize ni ukuvuga Taliki 02, Werurwe, 2022.

Aya masezerano arangiye ntiyongerewe andi ahubwo taliki 10, Werurwe, 2022  yashimiwe ko hari icyo yakoze arangije arasezererwa.

Ng’urwo urugendo rwa Vincent Mashami mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Umutoza W’Amavubi Mashami Vincent Ntiyongerewe Amasezerano

TAGGED:AmasezeranofeaturedIkipeMashami
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Kigali Special Economic Zone Hafunguwe Icyumba Ababyeyi Bonkerezamo
Next Article Abahanzi, Abanyabukorikori… Bagiye Guhugurwa Uko Babikorana Ikoranabuhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?