Mashami Vincent Azibukirwa Ho Iki Mu Mupira W’Amaguru Mu Rwanda?

Vincent Mashami wahoze ari umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu ni umwe mu batoza batoje Amavubi ariko utaravuzwe rumwe kugeza ndetse yegujwe mu minsi micye ishize.

Muri Kanama 2018 nibwo yabaye Umutoza asimbuye Umudage Antoine Hey.

Yahawe izi nshingano yari asanzwe atoza ikipe ya Bugesera FC  ikina mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Antoine Hey

Iyi  nayo Mashami  yagiye kuyitoza avuye muri APR FC.

- Advertisement -

Muri Kanama 2018 Mashami Vincent   yahawe amasezerano y’umwaka umwe,  atoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Aya masezerano yarangiye muri Kanama 2019 ariko yongerwaho andi mezi atatu.

Icyo gihe yahawe inshingano yagombaga gukora kugira ngo zimuheshe amahirwe yo kuzahabwa andi masezerano.

Mashami ahabwa izi nshingano yari afite umukoro wo gufasha ikipe y’igihugu kubona itike mu marushanwa atandukanye.

Yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Gusa yaje gusezerera ikipe  y’igihugu ya Seychelles gusa bamwe bavuga ko iriya kipe itari iri ku rwego ruhambaye  k’uburyo kuyitsinda byari buzamure cyane amanota y’Amavubi.

Mashami yasabwe gukora uko ashoboye kugira ngo u Rwanda  ruzitabire CHAN 2020

Yasabwe no kuzabona byibura amanota ane mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ariko byo ntibyamukundiye.

Muri Gashyantare 2021 yongerewe  amasezerano y’u mwaka ngo akomeze gutoza Ikipe y’igihugu ari Umutoza mukuru.

Umwaka wa 2021 ntiyatoje cyane ariko  irushanwa rya CHAN yakinnye yaryitwayemo neza kuko yagejeje ikipe muri  muri ¼ .

Aha niho kure  heza yagejeje Amavubi!

Byaje kumuhesha amanota yatumye yongererwa amasezerano y’umwaka umwe aza kurangira mu minsi micye ishize ni ukuvuga Taliki 02, Werurwe, 2022.

Aya masezerano arangiye ntiyongerewe andi ahubwo taliki 10, Werurwe, 2022  yashimiwe ko hari icyo yakoze arangije arasezererwa.

Ng’urwo urugendo rwa Vincent Mashami mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Umutoza W’Amavubi Mashami Vincent Ntiyongerewe Amasezerano

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version