Ubuyobozi bwa MasterCard Foundation mu Rwanda buvuga ko mu mishinga ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakora, harimo n’uwo imaze igihe ibafashamo, uwo ukaba ari ukubakira ubushobozi mu nzego zirimo n’ubukerarugendo.
Byatangajwe na Madamu Rica Rwigamba uyobora MasterCard Foundation mu Rwanda.
Hari mu musangiro waraye uhuje abayobozi b’iki kigo n’abayobora Banki yitwa I&M Bank ishami ry’u Rwanda bari bayobowe n’Umuyobozi wayo witwa Robin Bairstow.
Ni umusangiro witabiriwe kandi n’abandi bakora mu rwego rw’imari barimo Umuyobozi w’Ikigo gihuza ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda witwa Alice Nkulikiyinka.
Iki kigo kitwa Business Professionals Network, BPN-Rwanda.
Hari n’umuyobozi w’Ishami ry’abikorera ku giti cyabo ryita ku bukerarugendo witwa Frank Gisha.
Mu ijambo rye, Rica Rwigamba avuga ko imibare yerekana ko mu Rwanda hari ba rwiyemezamirimo 307 bashoye mu rwego rw’ubukerarugendo, muribo ab’igitsina gore bakaba abantu 76.
Yishimira ko abo ba rwiyemezamirimo bahawe ubumenyi na I&M Bank Rwanda kandi ko ayo masomo atabaye amasigarakicaro.
Ngo muri iki gihe biteguye gushora mu bukerarugendo cyane cyane ko buri kuzanzamuka kubera ko n’icyorezo COVID-19 cyagenjeje make.
Rica Rwigamba ashima kandi ko mu gihe ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo byegeraga I&M Bank ngo ibyunganire mu bihe bikomeye byatewe na COVID-19, itazuyaje kubafasha ndetse ngo yatanze Miliyari Frw 1.5 ngo izafasha abantu 43 bakora muri uru rwego kuzanzamura ubucuruzi bwabo.
Ati: “ Bwabaye ubufasha bwiza mu ukuzahura ubukungu bwari bugeze aharindimuka muri bihe bigoye biheruka mu mateka ya vuba aha y’u Rwanda n’isi muri rusange.”
Avuga kandi ko hari imishinga mito n’iciriritse igera ku 100 yatewe inkunga na I&M Bank Rwanda muri yo igera kuri 30 ikaba ari iy’abagore.
Ni inkunga yatanzwe mu kiswe ‘Hanga Ahazaza Initiative.’
Amafaranga yahawe iriya mishinga 100 yose hamwe angana na Miliyari Frw 9.
Rica Rwigamba nk’umuyobozi wa Mastercard Foundation ishami ry’u Rwanda avuga ko biyemeje gukomeza gutanga ubumenyi ku bashaka guhanga ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo.
Avuga ko babikora bizeye neza ko amasomo batanga azafasha abayahabwa kugira icyo bigezaho binyuze mu gushora imari ahakwiye kandi hatabayeho gutagaguza amafaranga.
Rwigamba avuga ko iyi myumvire MasterCard Foundation Rwanda iyisangiye n’abafatanyabikorwa bayo bagera kuri 13 bakorana mu rugendo rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.
Yarangije ijambo rye asaba abakora mu rwego rw’ubukerarugendo gukomeza gukorana bya hafi n’urubyiruko n’abandi bashoramari kugira ngo mu rugendo batangiye batazagira igituma batsikira.