Dukurikire kuri

Ubukungu

Rubavu: Baramagana Abayobozi Babirukana Mu Isoko Rya Mbugangari

Published

on

Abaturage basanzwe bafite ibyanya bacururizamo mu isoko riri i Rubavu ahitwa Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi  baraye bakoze ‘igisa’  n’imyigaragambyo bamagana ubuyobozi bw’aka Karere bavuga ko bushaka kubirukana mu isoko Perezida Kagame yabijeje akanabafasha mu kuribona kugira ngo bacuruze biteze imbere.

Akagari ka Mbugangari kaba mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu

Umunyamakuru witwa Kayiranga Mérchior yanditse kuri Twitter ko ibisa n’imyigaragambyo byaraye bibereye mu Mujyi wa Rubavu ahitwa Mbugangari.

Abasanzwe baturiye ndetse bakoresha isoko rya Mbugangari bavuga ko mbere muri ririya soko habagamo ibicuruzwa byacyenerwaga n’abakiliya babaga baturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo birimo nk’inkoko, amafi n’ibindi bakundaga.

Bari abakiliya b’imena kuko bahahaga neza bikungura abacuruzi.

Gustave Gashumba wari usanzwe uhacururiza ati: “Iri soko ryacu ryaremwaga n’abaturanyi bo hakurya bakazana n’amadolari bagahaha ibintu byinshi. Bazaga muri Mbugangari kubera ko hari hafi kandi urabizi ko igihugu cyacu gifite umutekano.”

Avuga ko aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemereje ko ‘ibicuruzwa runaka’ bivanwa muri ririya soko bikajyanwa mu rindi riri mu Murenge wa Rubavu ahitwa Rukoko, abacuruzi bahombye kuko abakiliya babo b’imena ari bo baturukaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo batangiye kuza urusorongo.

Undi muturage utashatse ko tumuvuga amazina avuga ko bumvise amakuru y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushaka kubambura ririya soko bukarihuza n’agakiriro kubatswe hafi aho.

Isoko rya Mbugangari riherereye hafi y’Umupaka wa Petite Barrière.

Mbere ryabagamo ibiribwa n’amatungo bitandukanye abaturage ba Congo bakundaga guhaha.

Ni isoko rirema ariko ibicuruzwa byazanaga icyashara gifatika byarivanywemo.

Uretse kuba abaturage bashaka ko ibicuruzwa byarihozemo bigarurwa, ntibashaka ko rihuzwa n’ako gakiriro kubatswe hafi aho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buti iki?

Mu by’ukuri nta gisubizo kitaziguye kandi gifatika kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahaye ubwanditsi bwa Taarifa.

Icyakora Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’Akarere witwa Déogratias Nzabonimpa yatubwiye ko kuri uyu wa Gatanu hari Inama iri buhuze inzego zose zirebana na kiriya kibazo zikagishakira igisubizo.

Umuyobozi muri Rubavu

Kuri WhatsApp yatwandikiye ati: “…Uyu munsi haraba inama ihuza abo bireba bose hashakishwa igisubizo. Mwakwihangana tukabanza tukabona icyumvikanwaho na bose.”

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere tw’u Rwanda dukora ku mipaka y’ibihugu ruturanye nabyo.

Kubera ko gakora ku gice cya Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, byatumye kaba isangano ry’abacuruzi n’abaguzi baturuka ku mpande zombi ( u Rwanda na DRC) baza guhahira mu Rwanda.

Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, bigatuma rufata imyanzuro irimo no gufunga imipaka, abaturage bakoreshaga amasoko ya Rubavu mu guhahirana barakubititse.

Icyakora si umwihariko wabo gusa kuko n’ahandi Guma mu Rugo yajegeje benshi.

Muri iki gihe ingamba zorohejwe kugira ngo abaturage bongere basubire mu buzima busanzwe  bityo rero n’abacuruzi bifuza ko  nta kintu cyababangamira mu kazi kabo kugira ngo barebe ko bazanzamura ubukungu bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.