Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mbere Yo Kuza Mu Rwanda Perezida Wa Pologne Yabanje Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mbere Yo Kuza Mu Rwanda Perezida Wa Pologne Yabanje Muri Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2024 2:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Andrzej Sebastian Duda uyobora Pologne n’umugore we Agata Kornhauser–Duda bageze muri Kenya kuri uyu wa Mbere bakirwa na  William Ruto na Madamu we Rachel Ruto.

Ni uruzinduko ari burangize ahita yurira indege ye imuzana mu Rwanda kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ku ngingo z’uburyo ibihugu byombi byakomeza gukorana.

Ni uruzinduko azasuramo urwibutso rwa Gisozi ariko mu minsi itatu azamara mu Rwanda akazasura n’i Kibeho ahari ahantu hatagatifu ba mukerarugendo bakunze gusura.

U Rwanda rufite Ambasaderi warwo i Warsaw( Umurwa mukuru wa Pologne) uwo akaba ari Prof Anastase Shyaka.

Ariko Pologne nayo irateganya kuzayifungura mu Rwanda.

Mu Ukuboza, 2022 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne witwa Pawel Jabłoński yabwiye mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane by’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ko Pologne yifuza gufungura Ambasade i Kigali.

Hari kandi n’abashoramari 20 bavugaga ko biteguye gushora mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda.

Jabłoński icyo gihe yavuze ko gufungura iriya Ambasade bizaterwa n’imikoranire hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ati: “ Mu bihe bisanzwe gufungura Ambasade bisaba igihe runaka kirimo n’ibikorwa byo gutegura uko imirimo yayo izaba ikora ariko ndabizeza ko bizakorwa vuba uko bishoboka kose kugira ngo hafungurwe Ambasade z’ibihugu byombi.”

Yunzemo ko Pologne yashyize ku mwanya wa mbere u Rwanda nk’igihugu bazakorana mu rwego rw’uburezi kandi mu buryo bw’umwihariko.

U Rwanda nicyo gihugu cy’Afurika cya mbere gifite abanyeshuri benshi biga muri Pologne bagera ku 1,200.

TAGGED:AmbasadefeaturedPerezidaPologneRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyayi Kinjirije u Rwanda Miliyoni $3 Mu Minsi Irindwi
Next Article Imibiri Yabonetse Mu Masambu Y’Abaturage I Huye Imaze Kurenga 700
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?