Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BNR Iraburira Abantu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

BNR Iraburira Abantu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2024 7:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Banki Nkuru y’u Rwanda ibinyujije kuri X yatangaje ko ikigo cyitwa Super Free to Trade Ltd (STT) kidafite uburenganzira bwo gutanga serivisi z’imari n’ubucuruzi bw’amafaranga ku isoko ry’u Rwanda.

Yaburiye Abanyarwanda kwitondera kwishora mu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ingorane nyinshi zibirimo.

Ibi bitangajwe nyuma y’impuruza yatangiwe kuri X ikozwe n’uwitwa Aline Ishema wabazaga niba kiriya kigo cyemerewe gukorera mu Rwanda.

Ntawamenya niba izina Aline Ishema ari iry’umuntu nyakuri cyangwa ari iryo runaka cyangwa urubuga runaka rwiyitiriye kuri X.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yahise asubizwa n’Ikigo RDB ko iyi sosiyete yiyandikishije mu Rwanda nk’ikigo cy’ubucuruzi ariko ko bitayiha uburenganzira bwo gucuruza amafaranga cyangwa kujya ku isoko ry’imari n’imigabane kuko uburenganzira bwabyo butangwa n’izindi nzego.

RDB yasubije igira iti: “Icyangombwa cya RDB kigaragaza ko isosiyete yiyandikishije muri RDB ariko nta sosiyete yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange itabiherewe uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda”.

Ikigo STT kivugwaho gukora ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bitwa   ‘cryptocurrency’.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri X ya BNR buragira buti: “ Sosiyete STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu Rwanda”.

Aho niho yaboneyeho kuburira abantu bose kutajya mu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (bita cryptocurrency) kubera ko birimo ingorane nyinshi.

- Advertisement -

Izo ngorane zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura, guhomba, guhindagurika gukabije kw’ibiciro no kudakorera mu mucyo.

Waramutse @IshemaAline, sosiyete #STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu #Rwanda.

Banki Nkuru y’u #Rwanda irongera gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose kutajya mu bikorwa by'ubucuruzi bw'imitungo…

— Central Bank of Rwanda (@CentralBankRw) March 20, 2024

Kuba nta mategeko BNR irashyiraho agenga imikorere y’ubu bwoko bw’amafaranga bivuze ko abantu bagomba kwirinda kubushoramo kuko nta mategeko abarengera ahari.

Ikigo Super Free To Trade kuri Konti yacyo ya YouTube havugwamo ko cyatangiye mu mwaka wa 2019 kandi ngo  gikorera muri Repubulika ya Centrafrique na Eritrea.

TAGGED:BankifeaturedImariSosiyeteUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abimukira Ba Mbere Bazava Mu Bwongereza Bategerejwe Mu Rwanda
Next Article Mugomba Kugira Umwete Wo Gukora Ibikwiye- Kagame Abwira Abayobozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?