Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Me Emmanuel Altit Yongeye Kwemezwa Nk’Umwunganizi wa Kabuga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Me Emmanuel Altit Yongeye Kwemezwa Nk’Umwunganizi wa Kabuga

admin
Last updated: 07 April 2021 6:41 pm
admin
Share
SHARE

Ubwanditsi bw’Urwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, bwemeje ko bwongereye igihe Maître Emmanuel Altit ngo akomeze kunganira Kabuga Felicien, nyuma y’uko impande zombi zari zagaragaje ubushake bwo gutandukana.

Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ku wa 2 Ukwakira 2020 ahabwa Me Altit ngo amwunganire by’igihe gito nk’umwavoka yahawe n’urukiko.

Ku wa 12 Ugushyingo 2020 Kabuga yandikiye ubwanditsi bw’urwo rwego arusaba ko muri gahunda yo kunganira abantu bafite amikoro make, bwakwemeza Maître Altit nk’umwunganizi we uhoraho kubera ko adafite amikoro yo kwishakira uwe.

Ubwanditsi bwabikoze kubera ko butabashije kubona amakuru yuzuye ku bushobozi bwa Kabuga bujyanye n’imitungo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Me Altit yakomeje kunganira Kabuga kugeza ubwo ubu bageze mu cyiciro ntegurarubanza.

Yagaragaje ubushake bwo gukomeza kumwunganira cyane ko ari ku rutonde rw’abanyamategeko b’Urwego bakora uwo murimo, ku wa 6 Mutarama 2021 yongererwa igihe cyo kunganira Kabuga mu gihe cy’iminsi 90.

Mu cyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa 6 Mata, Umwanditsi w’urukiko Abubacarr Tambadou yagize ati “Ubwanditsi bufashe icyemezo cyo kongerera igihe Maître Altit nk’umwunganizi w’uregwa imbere y’urwego, hashingiwe ku cyemezo cyo ku wa 1 Mata 2021 kugeza igihe hazafatwa ikindi cyemezo cy’urukiko.”

Habayeho ukutumvikana hagati ya Altit na Kabuga

Ku wa 21 Mutarama 2021 Me Altit yanditse asaba ko urukiko rwamukura mu rubanza rwa Kabuga “Kubera impamvu zikomeye”, asobanura ko atumva kimwe na Kabuga n’umuryango we uburyo bwo gukurikirana urubanza.

- Advertisement -

Yavuze ko Kabuga n’umuryango we bamusaba ko agomba kujya ahabwa amabwiriza n’umuryango ndetse akawemerera kugera kuri dosiye.

Urukiko rwaje kugaragaza ko Altit ku bwe asanga “Kabuga ari we ukwiye kumuha amabwiriza ndetse ko gusangira amakuru n’umuryango wa Kabuga bishobora kubangamira ukutavogerwa kw’itumanaho ry’uregwa n’umwunganizi we ndetse bikabangamira ibanga ry’umwuga.”

Kabuga yaje no kwemera ko Me Altit yasimburwa, nyuma yo kugirana ubwumvikane na Me Peter Robinson nk’umusimbura we.

Mu isesengura ariko byaje kugaragara nta tegeko ryaba ryemera ko umwavoka watanzwe n’uru rwego agendera ku mabwiriza y’umurwango w’uregwa, ahubwo ko ari ay’uwo yunganira gusa.

Byagaragaye ko iyo ari umwavoka watanzwe n’urukiko kubera ko uwo yunganira adafite amikoro yo kwishakira uwe yihembera, adafite uburenganzira bwose bwo kumuhindura uko ashatse, kereka iyo hari impamvu zikomeye zirenze ubwumvikane buke bushingiye ku buryo bwo gutwara urubanza.

Ku wa 1 Mata urwo rukiko rwategetse ko bijyanye n’aho imyiteguro y’urubanza igeze, Ubwanditsi bw’Urukiko bugomba kongerera Me Altit igihe nk’umwunganizi wa Kabuga kugeza hafashwe ikindi cyemezo.

  • Kabuga Felicien akomeje kuburanira mu Buholandi
Me Emmanuel Altit azakomeza kunganira Kabuga Felicien
TAGGED:featuredKabuga Felicien
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yanenze Ibihugu Bicumbikiye Abakoze Jenoside n’Abakora Iterabwoba
Next Article Ibyakozwe N’Abayobozi B’u Bufaransa Mu Myaka Myinshi Byagize Ingaruka Zikomeye – Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?