Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Meghan Markle Yahishuye Ibizazane Yanyuzemo Mu Muryango W’Ibwami Mu Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Meghan Markle Yahishuye Ibizazane Yanyuzemo Mu Muryango W’Ibwami Mu Bwongereza

admin
Last updated: 08 March 2021 11:32 am
admin
Share
SHARE

Meghan Markle washakanye n’Igikomangoma Harry cyo mu muryango w’i Bwami mu Bwongereza, yahishuye ko mbere y’uko umwana wabo w’imfura avuka, habayeho impaka z’uburyo azaba yirabura, ibintu byamukomerekeje.

Ku kiganiro Markle w’imyaka 39 yagiranye na Oprah Winfrey kuri iki Cyumweru, uyu mugore ukomoka ku birabura yavuze ko ikiganiro ku bibazo yanyuzemo nyuma yo gushakana n’Igikomangoma cy’Ibwami mu Bwongereza, muri Buckingham Palace.

Muri byo harimo kuba ibara ry’uruhu rw’umwana wabo wari utaravuka cyabaye mu byaraganiriweho. Muri icyo gihe ngo nibwo hirengagijwe amabwiriza yagenderwagaho ibwami, Markle amenyeshwa ko umuhungu we atazahabwa icyubahiro n’izina ry’ibwami nk’igikomangoma, cyangwa ngo acungirwe umutekano.

Yakomeje ati “Urumva ntabwo agiye kwitwa igikomangoma ariko akeneye gutekana. Ariko niba uvuze ko izina rya cyami rizagira ingaruka ku kurindwa kwe, ntabwo ibi ari twe twabiteye. Ni mwe mwemeye ko bibaho, bivuze ko umwana wacu akeneye gushakirwa umutekano.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Oprah yabajije Markle impamvu habayeho igitekerezo cyo kwambura uwo mwana izina ry’igikomangoma, niba ari ibara ry’uruhu, amusubiza ko atabashije gukurikirana ngo amenye impamvu yabyo.

Markle yanze kuvuga uwasohoye amagambo avuga ku ruhu rw’umwana we, avuga ko “byaba bibasiga icyasha cyane.”Igikomangoma Harry na we yavuze ko icyo kiganiro adashobora kugishyira hanze.

Markle yibarutse imfura ye na Harry bise Archie Harrison Mountbatten-Windsor muri Gicurasi 2019.

Harry yavuze ko umugore we atigeze ahabwa ubufasha akeneye ku bantu b’ibwami, ku buryo n’ikiganiro ku ibara ry’uruhu rw’umwana wabo kitari gikwiye na gato.

Byaje kurangira mu mwaka ushize bombi bahisemo gusohoka mu muryango w’ibwami mu Bwongereza, bajya kwiturira muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

- Advertisement -

Mu gihe yashimagizaga Umwamikazi Elizabeth II avuga ko agira urugwiro, Markle yavuze ko yambuwe ijambo n’abantu be ba hafi ibwami.

Markle yavuze ko muri Buckingham Palace bamubujije kimwe na Harry n’inshuti zabo kugira ikintu basubiza mu itangazamakuru, uretse gusubiza ko ibyo babajijwe byose ntacyo babivugaho, ibintu ngo byageze aho kubyakira bikamugora. 

Ngo yaje kubona ko ntacyo ibwami bakora ngo barinde izina rye, mu gihe ku bandi bana bo bashobora no kwemera kubeshya kugira ngo babarinde gusigwa izina ribi.

Yakomeje ati “Buri gihe narakoraga. Nakomeje guha agaciro ubwigenge. Nakomeje kutarya iminwa by’umwihariko ku burenganzira bw’abagore. Muri make ibyabaye mu myaka ine ishize kuri twe birababaje.”

“Nakomeje gushishikariza abagore gukoresha ijwi ryabo, nyuma nza guceceka.

Winfrey yahise amubaza ati “Waba waracecete cyangwa waracecekeshejwe?”

Markle yahise asubiza ati “icyo giheruka.”

Uyu muryango witegura kwibaruka umwana wa kabiri mu mpeshyi, akazaba ari umukobwa.

Mu bindi Markle na Harry bavuze ho harimo ko yimwe ubufasha mu mitekerereze, ubwo yageze aho atekereza no kwiyahura. Ibyo ngo byamubayeho atwite, ahanini bitewe n’uburyo itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryamwanditseho inshuro nyinshi, ibyo yita mukuharabika.

Yagize ati “Naje kubona ko byose bibaho kubera ko nkihumeka. Numvaga ntewe ipfunwe no kubivuga, by’umwihariko kubibwira Harry kubera ko nzi ibibazo yanyuzemo. Ariko nabaga nzi ko nintabivuga nshobora kubikora. Ntabwo nari ngikeneye kubaho.”

Ibyo bitekerezo ngo byamuzagamo kenshi, ariko ubwo Harry yamusabiraga ubufasha mu ngoro y’ibwami, avuga ko akeneye kujya ahantu hihariye agahabwa ubufasha kuko atigeze yiyumva atyo mu buzima bwe, baramwangiye bamubwira ko byabasiga izina ribi.

Muri icyo kiganiro hanahishuwemo ko Igikomangoma Charles, umwami w’ahazaza w’u Bwongereza, yahagaritse itumanaho ryose yagiranaga na Harry mbere y’uko muri Mutarama batangaza ko bavuye mu nshingano za cyami.

Yavuze ko icyemezo yafashe cyari mu nyungu z’ubuzima bwabo kuko yari amaze kubona aho ibintu byerekeza.

Markle yavuze ko ikintu gikomeye yicuza ari uko yabwiwe ko ibwami bazamurinda ariko ntibikorwe, ko iyo abimenya mbere aba yaratekereje ibindi yari gukora.

Prince Harry na Meghan Markle bagiranye ikiganiro na Oprah Winfrey ku bizazane byo muri Buckingham Palace
TAGGED:Meghan MarklePrince Harry
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FERWACY Yasangiye N’Abakinnyi Baherutse Mu Misiri
Next Article Jeannette Kagame Yasabye Ubufatanye Mu Gukuraho Inzitizi Ku Iterambere Ry’Umugore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hoziyana Yashyize Indirimbo ‘Tugumane’ Mu Giswayili

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Yagarutse Mu Muziki Nyuma Y’Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?