Menu
Indimi
Advert

Imyidagaduro

Muri Israel COVID-19 Yararangiye, Utubyiniro Tugiye Kongera ‘Gutwika’

Yanditswe kuwa

Abaturage ba Israel cyane cyane urubyiruko bari mu byishimo nyuma y’uko Guverinoma yemeje ko batozongera kwambara agapfukamunwa. Abasore n’inkumi bari kwidagadura, ndetse bamwe bari kwitegura gusubira  mu tubyiniro nta gapfukamunwa, intera ari zeru n’ibindi byerekana ko COVID-19 itakibakanga.

Biteguye kuzahurira ahitwa Hayarkon Park  i Tel Aviv muri Nzeri 2021 bakabyina umuziki wateguwe n’aba DJ bakomeye muri kiriya gihugu n’abandi baturutse hirya no hino ku isi.

Ni mu birori bise DGTL.

Uyu muziki watangiye mu mwaka wa 2017, ukaba uba buri mwaka.

Icyorezo COVID-19 cyari cyaratumye utaba kubera kwanga ko abaturage bakwanduzanya.

Tariki 21, Nzeri , 2021 nibwo uriya muziki uzabyinwa, ukazatangira saa tanu z’ijoro kugeza bucyeye.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement