Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Menya Ibyabaye Ku Muyobozi Wa RIB Ubwo Yahabwaga Inshingano Zo Kuyiyobora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Menya Ibyabaye Ku Muyobozi Wa RIB Ubwo Yahabwaga Inshingano Zo Kuyiyobora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2023 1:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Col Ruhunga avuga ko yatunguwe ariko ashimishwa no guhabwa izi nshingano
SHARE

Colonel Jeannot Ruhunga(ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru nk’umusirikare) amaze imyaka itanu ayobora Urwego rw’Ubugenzacyaha. Aherutse kuvuga ko ubwo yahamagarwaga n’Umugaba w’ingabo, ngo amubwire ko yagizwe umuyobozi wa RIB,  yatunguwe yibaza niba yagizwe ‘General’ cyangwa hari ikindi kindi agiye kubazwa!

Hari saa sita ari gufatira amafunguro  mu nzu abasirikare bakuru bafatiramo amafunguro.

Mbere yo gukora aka kazi, Col Ruhunga yari asanzwe ari Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda (J2).

Aherutse kubwira abayobozi bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku by’umutekano yaberaga i Musanze uko byamugendekeye ubwo yahabwaga kuyobora RIB.

Col  Ruhunga avuga ko yatunguwe no guhabwa izi nshingano kuko yahamagawe ari gufata ifunguro rya saa sita. Icyo gihe hari muri Werurwe, 2018.

Ati “Muri Werurwe 2018, nari kumwe na bagenzi banjye ndi gufata ifunguro rya saa sita mu nzu iriramo abasirikare bakuru, telefoni yo mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo irampamagara imbwira ko bankeneye”.

Yabajijwe aho ari, asubiza ko ari mu nzu abasirikare bakuru bafatiramo ifunguro, asabwa kwihuta akajya mu biro by’Umugaba Mukuru w’ingabo.

Avuga ko yagiyeyo yibwira mu mutima we ko yaba yazamuriwe ipeti cyangwa se  ko hari ibyo agiye kubazwa mu nshingano ze z’iperereza rya gisirikare yari ashinzwe.

Yagiye kumva yumva bamubwiye ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yamugize Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nibwo bwa mbere yari yumvise ijambo RIB.

Yabanje kwibaza niba yaba agiye gusubizwa muri Polisi kuko yigeze kuyikoramo  imyaka itanu ariko asubizwa ko urwo rwego ari urwego rushya ‘rwigenga’.

Col Jeannot Ruhunga avuga ko yabajije ibyerekeye inshingano ze, asubizwa ko agomba kujya kuzibwirwa muri Minisiteri y’ubutabera kuko ari yo yari igiye kumugenga.

Yahise asabwa gutegura ihererekanyabubasha, akava muri Minisiteri y’ingabo akajya muri Minisiteri y’ubutabera.

Yasabye uwari Minisitiri w’ubutabera ko bahura bakaganira, undi amwohereza ku Muyobozi Mukuru wa Polisi ngo asobanurirwe iby’iyo RIB yari agiye kuyobora.

Ati “Nasabye gahunda  [IGP] arayimpa ansobanurira byose, nsubira mu rugo mbwira umugore wanjye ko ndi mu kindi kigo, abana banjye batangira kumbaza ibibazo ndababwira ngo mube muretse ndacyarimo kwiga uko bimeze”.

Ruhunga yabwiye bagenzi be bari baje mu nama yari imaze iminsi ibera i Musanze yiga ku by’umutekano ko mu mikorere y’u Rwanda uba ugomba kwitega ko hari inshingano zitunguranye wahabwa kandi ukaba witeguye kuzisohoza neza.

Ati “Ibyo turi kuganira, ubuyobozi bwacu bushobora kubibona mbere bugategura kare uburyo bwo guhangana nabyo…Nyuma yo gutangira inshingano nabonye ko ubuyobozi buba bwaratekereje kare uko ibyaha biri kwiyoberanya bigoye kubiharira inzego z’umutekano no gukurikirana ituze ry’abaturage ahubwo hakenewe urwego rwihariye, rubikurikirana, rugahugura, hagashyirwamo ubushobozi…”

Avuga ko yasanze umusaruro w’akazi ka RIB mu myaka amaze ayiyobora, ushingiye k’ukureba kure k’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ngo ntibyari  ‘gushoboka’ ko umupolisi ufite inshingano zo kubungabunga umutekano yakora n’inshingano zo kugenza ibyaha no gukusanya ibimenyetso bizahabwa umushinjacyaha bikazagera no k’umucamanza.

Yasobanuye ko imikorere ya RIB muri rusange ishingiye ku gushyira imbaraga mu ‘gukumira ibyaha’ aho gukora nka kizimyamwoto izimya ibyarangije gushya.

TAGGED:featuredIbyahaIngaboInshinganoIpererezaMinisiteriPolisiRIBRuhunga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Puderi Isigwa Abana Yakuwe Ku Isoko Ry’u Rwanda
Next Article Musanze: Kubaka Ibiraro Byangijwe N’Amazi Ava Mu Birunga Birarimbanyije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?