Menya Ibyo Ingengo Y’Imari Y’u Rwanda Izashorwamo

Binyuze mu misoro no mu bundi buryo Leta y’u Rwanda ikusanyamo amafaranga, ubu ingengo y’imari yayo mu mwaka wa 2024/2025 yiyongereyeho 11.2% ni ukuvuga miliyari 574.5. Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko amafaranga yose y’iyi ngengo y’imari azashorwa mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Iby’iyo ngengo y’imari n’imishinga izashyirwamo byaraye bitangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana abibwira abagize Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi.

Yari amaze iminsi asaba Inteko kuwemeza ugatorwa kandi koko watowe.

Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024-2025 ingana na miliyari Frw 5,690.1, ikaba yariyongereyeho miliyari Frw 574.5 bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari Frw 5,115.6 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023-2024.

- Advertisement -

Ndagijimana yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ko muri iyi ngengo y’imari, amafaranga ava imbere mu gihugu azaba angana na 60%, ni ukuvuga miliyari Frw 3.414.4,  inkunga z’amahanga zikangana na miliyari Frw 725.3 bingana na 12.7% naho inguzanyo ni miliyari Frw  1.318.1 angana na 23.%.

Amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zizishyurwa byihariye 83.2% by’ingengo y’imari yose.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Minisiteri y’imari buvuga ko ibi ibisobanura ko u Rwanda rwihagije ku ngengo y’imari kuri iki gipimo.

Ingengo y’imari yashyizwe mu nkingi eshatu zirimo iyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, iyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’inkingi y’imiyoborere myiza.

Mu nkingi igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko buzaba bushingiye mu gufasha urwego rw’abikorera ku giti cyabo, ku guteza imbere ubumenyi butandukanye no kubyaza umusaruro umutungo kamere w’u Rwanda.

Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe Miliyari Frw  3,393.6 bingana na 59.6%.

Ibikorwa bikubiye mu nkingi y’imibereho myiza byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari Frw 1,511.7.0 bingana na 26.6% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2024-2025.

Ibikubiye mu nkingi y’imiyoborere myiza byagenewe Miliyari Frw 784.7 bingana na 13.8% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2024-2025.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel avuga  ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.2% muri 2023 urenga igipimo cya 6.2% cyari cyateganyijwe.

Ibi byatewe n’umusaruro mwiza w’urwego rw’inganda n’urwa serivisi.

Biteganyijwe ko uzazamuka ku kigero cya 6.6% muri 2024 ndetse na 6.5% muri 2025

Uyu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025 wemejwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, uhita woherezwa muri komisiyo kugira ngo iwusuzume.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version