Menya Ibyo u Rwanda Rwajyanye Mu Nama Ya COP 29

Faustin Munyazikwiye niwe uyoboye itsinda ry'Abanyarwanda bari muri COP 29

Faustin Munyazikwiye uyoboye itsinda ry’Abatekinisiye b’u Rwanda n’abandi Banyarwanda bitabiriye Inama mpuzamahanga ya COP 29 iri kubera i Baku muri Azerbaijan avuga ko u Rwanda ruratira amahanga aho rugeze rugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Inama COP 29 izarangira taliki 21, ikaba iri guhuriza hamwe abahanga mu byo kurengera ibidukikije barenga 40,000 baturutse mu bihugu 195.

Munyazikwiye yagize ati: “Ibyo tuzasangiza abitabiriye iyi nama ni ukubasangiza aho tugeze dushyira mu bikorwa aya masezerano, haba mu kubaka ubudahangarwa ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no mu bundi buryo”.

Avuga kandi ko bazasangiza amahanga aho u Rwanda rugeze rukusanya inkunga yo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

- Kwmamaza -

Uyu muyobozi usanzwe wungirije umuyobozi mukuru wa REMA avuga ko u Rwanda rumaze gushora arenga miliyoni $200 mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yashowe mu mishinga nka Green Amayaga, Green Gicumbi n’ahandi.

Faustin Munyazikwiye avuga ko itsinda ry’Abanyarwanda riri muri COP 29 ryamenyesheje abayirimo ko mu Rwanda hari amahirwe y’ishoramari mu bidukikije bashobora gushoramo imari.

Gahunda ya Green Gicumbi yazamuye imigwire y’imvura mu Rwanda muri rusange

Inama ya COP 29 ifite intego yo gukusanya Miliyari $100 yo kuzashora mu mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ikunze kwibasira ibihugu bikennye kurushaho.

Ibyigirwa muri COP 29 bishingiye ahanini k’ukureba aho ibikubiye mu masezerano y’i Paris yasinywe mu mwaka wa 2015 bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Isi ifite intego yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere mu rwego rwo gukumira ibiza bituruka kuri ibyo byuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version