Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Menya Unugwanugwa Kuba Ambasaderi W’U Bufaransa Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Menya Unugwanugwa Kuba Ambasaderi W’U Bufaransa Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2021 5:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru aturuka i Paris aravuga ko umugabo witwa Antoine Anfré ari we unugwanugwa ko agiye kugirwa Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

Niyemezwa na Elysée no mu Urugwiro, azaba abaye Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu iki gihugu kitagira ugihagararira mu Rwanda.

Ambasaderi uheruka guhagararira inyungu za Paris i Kigali yari Bwana Michel Flesch, uyu akaba yaravuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015.

Kuva icyo gihe kugeza ubu inyungu za kiriya gihugu mu Rwanda zacungwaga na Jérémie Blin.

Ku ruhande u Rwanda rwo rwakomeje kugira uruhagarariye mu Bufaransa witwa Jacques Kabare.

Yagiye yo muri Nyakanga, 2010 asimbuye François-Xavier Ngarambe.

Antoine Anfré afitanye amateka n’u Rwanda…

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko mu myaka ya 1990 yari ashinzwe ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa( Quia d’Orsay) ryari rishinzwe ibibazo bireba Afurika na Madagascar( Diréction des Affaires Africaines et Malgaches).

Icyo gihe hari inyandiko yanditse ndetse zikubiye muri raporo y’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasohowe n’abanyamateka bari bayobowe na Prof Duclert aho Anfré yavuguruzaga ibyo abahoze bamuyobora bavugaga kuri Front Patriotique Rwandais.

Antoine Anfré agaragara muri raporo Duclert inshuro 36.

Mu nyandiko za Anfré hari aho yasabaga ubutegetsi bwa Paris guhindura politiki bwari bufitiye u Rwanda, akabusaba ko bwarekera aho gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal.

Ibi ariko ntibyamuhiriye kuko, nk’uko bigaragara muri raporo Duclert, yaje kwirukanwa, ntiyakomeza kuyobora bya biro twavuze haruguru.

Nyuma, ni ukuvuga nyuma hafi y’imyaka 10, Antoine Anfré yaje kugirwa Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger ariko naho aza kuhava nyuma yo kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bw’i Niamey.

Yaje guhabwa izindi nshingano muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko iby’uko ari we ushobora guhagararira u Bufaransa mu Rwanda bitaremezwa na Leta y’u Rwanda.

Aramutse ari we koko, nk’uko amakuru dufite abivuga, ashobora kuba umuhuza mwiza hagati y’ibihugu byombi, ibi bigashingirwa k’uburyo yitwaye mu myaka ya 1990.

TAGGED:AmbasaderiAntoineBufaransafeaturedKigaliParisRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwiyakira Mu Bukwe Byashyiriweho Amabwiriza Ngo Bitaba Nk’Utubari
Next Article Kabuga Félicien Yangiwe Gufungurwa By’Agateganyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?