Amakuru aturuka i Paris aravuga ko umugabo witwa Antoine Anfré ari we unugwanugwa ko agiye kugirwa Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.
Niyemezwa na Elysée no mu Urugwiro, azaba abaye Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu iki gihugu kitagira ugihagararira mu Rwanda.
Ambasaderi uheruka guhagararira inyungu za Paris i Kigali yari Bwana Michel Flesch, uyu akaba yaravuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015.
Kuva icyo gihe kugeza ubu inyungu za kiriya gihugu mu Rwanda zacungwaga na Jérémie Blin.
Ku ruhande u Rwanda rwo rwakomeje kugira uruhagarariye mu Bufaransa witwa Jacques Kabare.
Yagiye yo muri Nyakanga, 2010 asimbuye François-Xavier Ngarambe.
Antoine Anfré afitanye amateka n’u Rwanda…
Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko mu myaka ya 1990 yari ashinzwe ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa( Quia d’Orsay) ryari rishinzwe ibibazo bireba Afurika na Madagascar( Diréction des Affaires Africaines et Malgaches).
Icyo gihe hari inyandiko yanditse ndetse zikubiye muri raporo y’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasohowe n’abanyamateka bari bayobowe na Prof Duclert aho Anfré yavuguruzaga ibyo abahoze bamuyobora bavugaga kuri Front Patriotique Rwandais.
Antoine Anfré agaragara muri raporo Duclert inshuro 36.
Mu nyandiko za Anfré hari aho yasabaga ubutegetsi bwa Paris guhindura politiki bwari bufitiye u Rwanda, akabusaba ko bwarekera aho gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal.
Ibi ariko ntibyamuhiriye kuko, nk’uko bigaragara muri raporo Duclert, yaje kwirukanwa, ntiyakomeza kuyobora bya biro twavuze haruguru.
Nyuma, ni ukuvuga nyuma hafi y’imyaka 10, Antoine Anfré yaje kugirwa Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger ariko naho aza kuhava nyuma yo kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bw’i Niamey.
Yaje guhabwa izindi nshingano muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko iby’uko ari we ushobora guhagararira u Bufaransa mu Rwanda bitaremezwa na Leta y’u Rwanda.
Aramutse ari we koko, nk’uko amakuru dufite abivuga, ashobora kuba umuhuza mwiza hagati y’ibihugu byombi, ibi bigashingirwa k’uburyo yitwaye mu myaka ya 1990.