Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Menya Uturere 13 Twakorewe Igishushanyo Mbonera Cy’Imikoreshereze Y’Ubutaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Menya Uturere 13 Twakorewe Igishushanyo Mbonera Cy’Imikoreshereze Y’Ubutaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2024 1:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka cyatangaje igishushanyo mbonera cy’ubutaka bw’uturere 13 mu turere 30 tw’u Rwanda.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri muri Nyakanga 2020.

Kizajya gishyirwa mu  bikorwa mu byiciro bito bito.

Ibyo bishushanyo mbonera bigena imikoreshereze y’ubutaka ku buso bwose bw’Akarere, haba mu mijyi no mu cyaro.

Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA), kikaba kivuga ko ibishushanyo mbonera by’Uturere 13 byamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Uturere twamaze gushyirirwaho igishushanyo mbonera mu Ntara y’Amajyaruguru ni Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Musanze, mu Ntara y’Uburengerazuba ni  Rubavu yonyine, mu Ntara y’Amajyepfo ni Muhanga, Huye, Gisagara na Nyaruguru, naho mu Ntara y’Uburasirazuba ni Rwamagana, Nyagatare, Kirehe na Ngoma.

Hari utundi turere umunani ibishushanyo mbonera byatwo byamaze kwemezwa n’Inama Njyanama bikaba bitegereje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Mu Ntara y’Uburengerazuba harimo Karongi na Rusizi, mu Ntara y’Amajyepfo hakabamo Kamonyi, Ruhango na Nyamagabe, naho mu Ntara y’Uburasirazuba ni Bugesera, Kayonza na Gatsibo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kivuga ko n’utundi turere dutandatu dusigaye ibishushanyo mbonera byatwo bizaba byamaze kwemezwa bitarenze umwaka utaha.

Mpayimana Protais, Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ushinzwe Imitunganyirize y’Imijyi n’Icyaro, avuga ko kuba igishushanyo mbonera cy’Akarere runaka cyaramaze kwemezwa, bisobanuye ko ubutaka bwose bw’Akarere bwamaze kugenerwa icyo bugomba gukoreshwa, agasaba abaturage kuba ari byo bubahiriza mu byo bategura byose.

Yabwiye Kigali Today ati: “Icyo bisobanuye ni uko umuturage w’aho hantu ubutaka bwe bwamaze kugenerwa imikoreshereze. Mbere yo kubukoresha, abanze asuzume icyo bwagenewe, niba haragenewe guturwa, apange umushinga wo gutura, niba haragenewe kubakwa inyubako ndende, abipange muri iyo nzira. Niba rero ubutaka bwe, bwaragenewe umushinga udahura n’uwo afite, atangire yegere abafite uwo mushinga, na we ashake ubundi butaka buhwanye n’umushinga afite muri we.”

Abaturage barasabwa kwirinda gukoresha ubutaka icyo butagenewe, kuko hariho amategeko abihana.

Igishushanyo mbonera cy’Igihugu giteganya ko mu mwaka wa 2050, 70% by’Abaturarwanda bazaba batuye mu mijyi, naho 30% ari bo batuye mu byaro.

Francine Uwimbabazi, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka wakurikiranye imitunganyirize y’igishushanyo mbonera cy’aka Karere, agaragaza ko 33% by’ubuso bwose bwako buzaba ari ubutaka bwo guhinga muri 2050. Ni mu gihe ahazaba hatuwe hangana na 8.8% by’ubuso bwose, hakazaba hari site 110 zo guturaho, byitezwe ko zizaba zituwemo n’abaturage 479,314.

Mu Karere ka Nyaruguru, amashyamba yahariwe ubuso bwa 49.5%, ibishanga 3.9%, imigezi 0.14%, ubundi buso nk’ibibuga,… (open species) 0.02% naho inkengero z’ibishanga n’imigezi zikazaba zihariye 1.19%.

Mu mishinga minini iteganyijwe muri aka Karere hagendewe ku gishushanyo mbonera, harimo kuvugurura Ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho, ikazagirwa Bazilika, kubaka inganda z’icyayi, guteza imbere umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kubaka sitade ndetse n’indi.

Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyaruguru kigaragaza ko gafite umujyi umwe wa Kibeho, ukazaba ugaragiwe n’indi mijyi ya Munini na Cyahinda.

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuba Icyamamare Bigira Ibyabyo, Uwahoze Muri One Direction Yiyahuye
Next Article Biranugwanugwa Ko Umuyobozi Mushya Wa Hamas Yishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?