Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka cyatangaje igishushanyo mbonera cy’ubutaka bw’uturere 13 mu turere 30 tw’u Rwanda.
Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri muri Nyakanga 2020.
Kizajya gishyirwa mu bikorwa mu byiciro bito bito.
Ibyo bishushanyo mbonera bigena imikoreshereze y’ubutaka ku buso bwose bw’Akarere, haba mu mijyi no mu cyaro.
Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA), kikaba kivuga ko ibishushanyo mbonera by’Uturere 13 byamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Uturere twamaze gushyirirwaho igishushanyo mbonera mu Ntara y’Amajyaruguru ni Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Musanze, mu Ntara y’Uburengerazuba ni Rubavu yonyine, mu Ntara y’Amajyepfo ni Muhanga, Huye, Gisagara na Nyaruguru, naho mu Ntara y’Uburasirazuba ni Rwamagana, Nyagatare, Kirehe na Ngoma.
Hari utundi turere umunani ibishushanyo mbonera byatwo byamaze kwemezwa n’Inama Njyanama bikaba bitegereje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Mu Ntara y’Uburengerazuba harimo Karongi na Rusizi, mu Ntara y’Amajyepfo hakabamo Kamonyi, Ruhango na Nyamagabe, naho mu Ntara y’Uburasirazuba ni Bugesera, Kayonza na Gatsibo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kivuga ko n’utundi turere dutandatu dusigaye ibishushanyo mbonera byatwo bizaba byamaze kwemezwa bitarenze umwaka utaha.
Mpayimana Protais, Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ushinzwe Imitunganyirize y’Imijyi n’Icyaro, avuga ko kuba igishushanyo mbonera cy’Akarere runaka cyaramaze kwemezwa, bisobanuye ko ubutaka bwose bw’Akarere bwamaze kugenerwa icyo bugomba gukoreshwa, agasaba abaturage kuba ari byo bubahiriza mu byo bategura byose.
Yabwiye Kigali Today ati: “Icyo bisobanuye ni uko umuturage w’aho hantu ubutaka bwe bwamaze kugenerwa imikoreshereze. Mbere yo kubukoresha, abanze asuzume icyo bwagenewe, niba haragenewe guturwa, apange umushinga wo gutura, niba haragenewe kubakwa inyubako ndende, abipange muri iyo nzira. Niba rero ubutaka bwe, bwaragenewe umushinga udahura n’uwo afite, atangire yegere abafite uwo mushinga, na we ashake ubundi butaka buhwanye n’umushinga afite muri we.”
Abaturage barasabwa kwirinda gukoresha ubutaka icyo butagenewe, kuko hariho amategeko abihana.
Igishushanyo mbonera cy’Igihugu giteganya ko mu mwaka wa 2050, 70% by’Abaturarwanda bazaba batuye mu mijyi, naho 30% ari bo batuye mu byaro.
Francine Uwimbabazi, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka wakurikiranye imitunganyirize y’igishushanyo mbonera cy’aka Karere, agaragaza ko 33% by’ubuso bwose bwako buzaba ari ubutaka bwo guhinga muri 2050. Ni mu gihe ahazaba hatuwe hangana na 8.8% by’ubuso bwose, hakazaba hari site 110 zo guturaho, byitezwe ko zizaba zituwemo n’abaturage 479,314.
Mu Karere ka Nyaruguru, amashyamba yahariwe ubuso bwa 49.5%, ibishanga 3.9%, imigezi 0.14%, ubundi buso nk’ibibuga,… (open species) 0.02% naho inkengero z’ibishanga n’imigezi zikazaba zihariye 1.19%.
Mu mishinga minini iteganyijwe muri aka Karere hagendewe ku gishushanyo mbonera, harimo kuvugurura Ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho, ikazagirwa Bazilika, kubaka inganda z’icyayi, guteza imbere umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kubaka sitade ndetse n’indi.
Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyaruguru kigaragaza ko gafite umujyi umwe wa Kibeho, ukazaba ugaragiwe n’indi mijyi ya Munini na Cyahinda.