Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Meya Wa Gatsibo Narangiza Manda Ye Arateganyirizwa Iki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Meya Wa Gatsibo Narangiza Manda Ye Arateganyirizwa Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 July 2022 1:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Yitwa Richad Gasana akaba Meya w’Akarere ka Gatsibo. Uyu mugabo ari mu bayobozi b’Uturere bitwaye neza k’’uburyo ari we umuntu yakwita ko ari KIZIGENZA muri bo.

Gasana ayobora Akarere kari mu Turere inzego z’umutekano zivuga ko tubonekamo ibyaha kurusha utundi.

Icyakora kugeza ubu aracyari mu kazi kandi uko bigaragara ashobora kuzava muri ziriya nshingano agahabwa akazi kanini kurushaho.

Iyo usomye amateka ya vuba aha ya Politiki ubona ko Meya wabaye indashyikirwa kurusha abandi ari Justus Kangwagye wayoboye Akarere ka Rulindo.

Kangwagye yitwaye neza k’uburyo abandi hafi ya bose bayoboye mu gihe cye bamwe beguye abandi bakayobora manda imwe gusa.

Hari umugore witwa Mukasarasi watubwiye ko iwabo batazibagirwa amajyambere Kangagye yabagejejeho.

Ati: “ Mu mwaka wa 2009 nibwo iwacu hageze amazi n’amashanyarazi. Twazindukaga mu gitondo cya kare saa kumi n’imwe tukajya kuvoma ahitwa Karubanda tugakoresha isaha n’igice kugira ngo tuba tuvomye tugarutse mu rugo.”

Avuga ko n’imihanda yabaye myiza mu gihe Kangwage yayoboraga kariya karere ariko ngo ni mu gihe kuko yayoboye imyaka igera ku icumi.

Ubusanzwe Meya w’Akarere aba ari nawe Chairman w’Umuryango FPR –Inkotanyi.

Imyitwarire myiza ya Kangwagye yatumye nyuma yo kuyobora Rulindo ahabwa umwanya mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Ahageze naho yitwaye neza kugeza avuye muri uru Rwego.

Ubu ni rwiyemezamirimo ufite Hoteli mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ugana Rulindo.

Ntawamenya niba amateka ya Politiki ya Kangwagye yararangiriye muri RGB kuko ashobora no kuzahabwa izindi nshingano harimo n’izo muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cyangwa akaba na Ambasaderi mu gihugu runaka.

Richard Gasana nawe ari muri uyu mujyo.

Gasana ni we muyobozi w’Akarere umaze igihe kinini muri izi nshingano.

Birashoboka ko ubuyobozi bw’Umuryango FPR –Inkotanyi bwaba buri kumutegurira izindi nshingano zirimo n’izo bwahaye Kangwagye kubera imiyoborere yamuranze.

Birumvikana ko nta muntu uri miseke igoroye kuko ukora ari we ukosa.

Uko byaba byaragenze kose, kuba umuntu amaze igihe kingana kuriya mu nshingano biba bivuze ko ibyiza bye biruta ibibi bye.

Kuba Akarere ka Gatsibo kari mu Turere tugaragaramo ibyaha byinshi kurusha utundi mu Rwanda bivuze ko Richard Gasana yahuye kandi n’ubu agihura n’akazi kenshi.

Uko yabyitwayemo nibyo byatumye akiri mu kazi.

Kimwe mu byo abatuye Gatsibo bavuga ko Gasana yagafashije kugeraho ni guhindura imyumvire bakitabira gahunda za Leta.

Hari uwamwise ‘Good mobilizer’.

Yatumye kandi n’igipimo cya rwuswa muri kariya karere gakunze kugaragaramo magendu kigabanuka.

Aho azarangiriza akazi ke, azahabwa izindi nshingano zishobora kuba zirimo no kujya muri RGB nk’uko byagenze kuri Justus Kangwagye.

Kimwe mu byiza byinshi  bya FPR-Inkotanyi ni uko uwakoze neza imuhemba, uwakoze nabi ikabanza kumugoragoza, uyinaniye igaterera iyo.

Iyo unaniye FPR-Inkotanyi irakureka ukazareba niba hari undi wagushobora.

Mu magambo avunaguye ejo hazaza hari Richard Gasana hashobora kuzamera nk’aha Justus Kangwagye ndetse wenda akamurusha kubera ko akiri muto kandi akaba ataragize imvune nk’iza Kangwagye watumye Rulindo isa nk’uko tuyibona muri iki gihe, ikaba itengamaye nk’uko wa mubyeyi twavuze haruguru abyemeza.

TAGGED:featuredFPRGasanaGatsiboInkotanyiKangwagyeMeya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Umusaza W’Imyaka 72 Yahamwe No Gusambanya Umukobwa ‘Ku Ngufu’
Next Article Uwahoze Ayobora u Burusiya Ati: ‘Ukraine Nireba Nabi Izasibangana Ku Ikarita Y’Isi’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?