Meya Wa Karongi YEGUJWE

Vestine Mukarutesi wayoboraga Akarere ka Karongi yegujwe n’Inama Njyanama y’aka Karere iyobowe na Dusingize Donatha.

Amakuru avuga ko Mukarutesi Vestine yegujwe kubera ko ‘atumviraga’ inama yahabwaga n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi.

Perezidante wa Njyanama y’Akarere ka Karongi Dusingize Donatha yabwiye Taarifa ko we na bagenzi be bari bamaze iminsi bagira Mukarutesi inama z’uburyo yakora ngo ibibazo by’abaturage bijyanye n’imibereho myiza yabo bibonerwe umuti, ariko ntazihe agaciro.

Dusingize ati: “ Niko bimeze, ayo makuru niyo. Inama Njyanama idasanzwe yamukuyeho icyizere bitewe n’uko hari zimwe mu nshingano atakurikizaga neza”

Avuga ko Njyanama yagiriye Vestine Mukarutesi inama kenshi ngo yite ku bibazo by’abaturage ariko ntabikore kandi ngo abaturage bahoraga basiragira ku Karere bamushaka.

Kugeza ubu Akarere ka Karongi karayoborwa n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu witwa Théophile Niragire.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version