Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2025 3:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Ismael Buchanan. Ifoto yakuwe muri videwo ya Royal Digital
SHARE

Dr. Ismael Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye Taarifa Rwanda ko ibyo ingabo za DRC zivuga byo gusaba FDLR kwishyikiriza igisirikare cyangwa MONUSCO ari ibintu umuntu atashira amakenga.

Uyu muhanga mu bubanyi n’amahanga avuga ko kuba ubuyobozi bwa kiriya gihugu buhisemo kubikora muri iki gihe kandi hari ikindi gihe bwabisabwe kenshi ntibikorwe, ari ibyo kwibazaho.

Buchanan avuga ko iyo biza kuba bitarimo imbereka, FARDC iba yarabisabye FDLR ku ikubitiro ubwo byashyirwaga mu myanzuro y’inama z’umuhuza Qatar zabereye i Doha mu mezi make ashize.

Ni inama kandi zabereye mu biganiro by’i Washington biyobowe na Amerika.

Mu gukomeza kwibaza amashirakinyoma ari mubyo igisirikare cya DRC cyatangaje, Dr. Buchanan ati: “ Reka tuvuge ko FDLR yiyemeje kwishyikiriza izo ngabo. Nonese abana babo n’abagore babo, bo bazaripotinga he? Ese abari kumwe na Wazalendo bizagenda bite?”

Yiba niba kuba Congo itarakoze ibyashobokaga mu gihe nyacyo, ubu izakora ibigaragara ko bidashoboka.

Dr. Ismael Buchanan avuga ko mu bihe bitandukanye Perezida Tshisekedi n’abayobozi barimo na Ambasaderi w’igihugu cye mu Muryango w’Abibumbye bagaragaje ko bashyigikiye FDLR.

Ikindi ashidikanyaho ni ubushobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwo kumenya abo muri FDLR b’Abanyarwanda n’abandi bivanze n’abaturage bakaba Abakongomani nk’uko abita.

Kubera igihe gishize, hari bamwe bihinduye amazina bafata ay’abaturage kamere bo mu bice bya DRC bityo, nk’uko Dr Ismael abivuga, kubatandukanya n’abaturage ba DRC bikazagorana cyane.

Ati:“ N’ababo ntijya ipfa kubamenya kandi n’igisirikare cyabo nabo wabonye ko cyabananiye, ntibamenya uwo bahemba, ntibamenya uwapfuye…Harimo ikibazo gikomeye abantu bagomba kwitondera.”

Yemera ariko ko igitutu gishobora kugira icyo gifasha mu gutuma Leta ya DRC igira icyo ikora kuri FDLR ikaba yagira bamwe muri yo bishyikiriza u Rwanda nubwo baba bake.

Ku ngingo yo kumenya niba abona ko Amerika izashobora gukurikirana neza niba abo barwanyi bashyira intwaro hasi bakishyikiriza ingabo za DRC na MONUSCO, yasubije ko ibyo ntabyo abona.

Asanga igikwiye ari ubufatanye bwa DRC n’u Rwanda binyuze mu bushake bwa buri ruhande kugira ngo ibyo Washington yabasabye bikorwe nta mananiza.

Ashingiye ku mateka, yemeza ko hari ibyigeze gukorwa muri uwo mujyo kandi ko byagize icyo bigeraho nubwo byaje guhagarara, akemeza ko nubu rero byashoboka.

Agaruka ku byerekeye gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe, Dr. Buchanan asanga igikwiye ari uko ibyemerenyijweho by’uko FDLR igomba kurandurwa mbere na mbere, ari byo bikwiye kubanza gukorwa.

Uko bimeze kose, haracyari urugendo rwo kugira ngo iriya ntambara irangire.

Umujyanama wa Perezida Trump mu byerekeye Afurika akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’abahuza bo muri Amerika aherutse kubwira Jeune Afrique ko kugarura amahoro ahantu amaze igihe yarabuze ari urugendo rurerure.

Boulos yavuze ko urwo rugendo rugoye ku buryo utarugereranya no kuzimya cyangwa kwatsa amatara y’amashanyarazi.

TAGGED:AmerikaBuchananFARDCFDLRfeaturedIngaboVidewo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel
Next Article Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?