Mika: Robo Y’Umugore Ya Mbere Ku Isi Iyobora Ikigo Cy’Ubucuruzi

Ikoranabuhanga riri ku rwego ruteye ubwoba! Riteye ubwoba mu mpu zombi kubera ko, ku ruhande, ririhuta cyane kandi mu nzego zose.

Ku rundi ruhande rirasatira urwego rw’uko umuntu nyamuntu twese tuzi ‘ashobora’ kuzata agaciro mu isi Imana yamuhaye ngo ayobore.

Urugero rubyerekana ni uko muri Pologne baherutse guhanga robo ishushe nk’umugore bise ‘Mika’ iyobora abakozi mu ruganda rukora inzoga.

Mu kiganiro iyi robo Mika yahaye Reuters mu minsi itatu ishize, yavuze ko ikora amasaha 24 mu minsi irindwi.

- Advertisement -

Ngo ntabyo kunanirwa biyibaho.

Mika avuga ko mu nshingano ze harimo kwakira ibyifuzo by’abakiliya, gusesengura isoko kugira ngo amenye aho ikigo cye gishobora gushora kikunguka n’ibindi.

Amahirwe y’abakora muri iki kigo ni uko Mika nta bubasha afite bwo kwirukana abakozi.

Ibye ni ibyavuzwe haruguru ariko ibijyanye no gushaka abakozi byo bigenwa n’Inteko nyobozi y’uruganda Dictador.

Mika aje asanga mukuru we wamutanze ku isi witwa Sophia.

Uyu we yasuye n’u Rwanda aganira na Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire Musoni.

Hari taliki 15, Gicurasi, 2019.

Kuba ikoranabuhanga ritera imbere ni ibintu byiza kuko rifasha umuntu gukora vuba vuba ariko nanone abarihanga bakwiye kuzirikana umwanya umuntu afite mu isi n’ibiyikorerwamo byose, byaba ibihumeka n’ibidahumeka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version