Fatouma Ndangiza Yasabye Uhagarariye DRC Muri EALA Kudasebya u Rwanda

Mu Nteko rusange y’Abagize Inteko ishinga amategeko ya EAC( EALA) iherutse guterana, uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Evariste Kalala yashinje u Rwanda gusahura igihugu cye, uruhagarariye yo ari we Hon Fatouma Ndangiza arahaguruka amusaba kudakomeza iyo mvugo y’ibinyoma.

Kalala yatangaje ko igihugu cye kidashobora gukomeza kuguma mu Muryango u Rwanda rubamo.

Atanga impamvu z’uko ngo rukomeje gutera DRC rubinyujije muri M23.

Ibyo avuga u Rwanda rwabyamaganye kuva kera, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ibibera muri DRC ahubwo ko ari ikibazo cy’imiyoborere y’iki gihugu iheza bamwe mubo cyabyaye.

Mu gutanga ikirego cye, Depite Kalala yagize ati: “ Uyu munsi hari abantu benshi muri DRC bari kwicwa, kandi hari umutungo kamere w’igihugu cyacu uri gusahurwa n’igihugu kitwa ko turi kumwe muri uyu muryango.”

Ubwo yitsaga, Hon Fatouma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri EAC yahise ahagaruka yaka ijambo ararihabwa.

Yaboneyeho gusaba Hon Evariste Kalala kudakomeza gushinja u Rwanda ibinyoma.

Ndangiza yagize ati: “ Ntibikwiye ko umwe muri twe ahagurukana ingingo ishingiye ku bivugwa bidafitiwe gihamya ngo asebye igihugu gifite ubusugire.”

Undi uhagarariye DRC witwa François Ngate Mangu nawe yunze mu rya mugenzi we mu gushinja u Rwanda ibyo gutera igihugu cye.

Video yashyizwe kuri X n’ikinyamakuru NTV, yumvikanamo Evariste Kalala avuga ko niba EAC idakemuye icyo kibazo,  DRC izanzura kuva muri uyu muryango.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri uriya muryango bavuze ko ibyo DRC ivuga by’uko izava muri EAC, bitari mu bigize indangagaciro  za EALA kubera ko iby’iyi Nteko ari gushyiraho amategeko agenga umubano w’ibihugu biyigize.

Muri bo harimo Hassan Hassan Omar uhagarariye Kenya na Abdullah Makame uhagarariye Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version