Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mike Tyson Yaraye Akubitiwe Imbere Y’Imbaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Mike Tyson Yaraye Akubitiwe Imbere Y’Imbaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2024 11:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tyson yarushijwe bigaragara
SHARE

Icyamamare mu mukino w’igipfunsi Umunyamerika Mike Tyson yaraye akubiswe n’umusore w’imyaka 27 witwa Jake Paul mu mukino yari yavuze ko ari uwo gusezererano akazi yakoze akina iteramakofe.

Tyson afite imyaka yigiye hejuru kuko afite imyaka 58 mu gihe Jake Paul afite imyaka 27, bivuze ko Tyson amukubye kabiri mu myaka.

Mu kibuga byagaragaraga ko ak’imyaka y’ubukure katiburira kuko Tyson yateraga igipfunsi kikagenda kirandaga!

Jake yamurushije ndetse aramutsinda ariko yanga kumutera ikofe rimugusha hasi ngo ananirwe kweguka, ibyo bika knock-out.

Nyuma yo gutsindwa mu buryo bugaragara, abafana ba Mike Tyson bamushimiye ko yagize ubutwari bwo gukina ariko bamusaba ko yajya azirikana ko umusaza aba ari umusaza.

Hari uwanditse kuri X ati: “ Mike ndagukunda, Naragukunze kandi nzagukunda ariko nanone ujye uzirikana ko imyaka 58 ari imyaka 58. Iyo ushaje uba ushaje, umenye ko iki ari igihe cy’uko Jake Paul ajya mu mirya n’abandi bakiri bato nkawe”.

Umufana witwa Tum Balonun we yavuze ko itandukaniro hagati ya Tyson na Jake ryagaragaraga no mu turindantoki bari bambaye.

Avuga ko ibiganza bya Tyson byari binanutse kubera gusaza, bidakwira neza muri turindantoki.

Ikindi ni uko abafana ba Tyson bababajwe no kubona icyamamare cyabo kirangije carriere nabi.

Jake Paul yavuze ko yirinze gutera Tyson ibipfunsi biremereye kuko amwubaha ‘nk’umuntu w’umusaza’.

Jake Paul ni umu YouTuber ukomeye ku isi kandi akaba akiri muto cyane n’aho Tyson we arashaje

Michael Gerard Tyson yavutse taliki 30, Kamena, 1966), akaba Umunyamerika wabaye igihangange mu mukino w’iteramakofe kurusha abandi hagati y’umwaka wa 1985 kuzamura.

Umukino yaraye akinnye na Jake Paul niwo wa nyuma yarangirijeho iteramakofe rye.

Mu buto bwe ubwo yakinaga uyu mukino yatsinze inshuro 19  uruhenu( knock-outs) abantu barwanaga, kandi muri izo nshuro izigera kuri 12 yabakuraga mu kibuga rugikubita.

Yakubita umuntu igipfunsi akitura hasi ntiyeguke!

Icyakora ubu arashaje, ari nayo mpamvu yaraye akubiswe bigatinda…

 

TAGGED:featuredGusazaIgipfunsiIteramakofeTysonUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urugomero Rwa Rusumo Rugeze Aho Gutahwa N’Abakuru B’Ibihugu
Next Article Trump Ashaka Ko Ibinyamakuru Bimwishyura Miliyari $10 Kuko Byamusebeje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?