Dukurikire kuri

Imikino

Kimironko Huzuye Ikibuga Gishya Cya Basketball

Published

on

Iki kibuga kirimo ibibuga bya basketball bitatu( Ifoto@The New Times)

K’ubufatanye bwa Imbuto Foundation, FERWABA, Basketabll Africa League, na Minisiteri ya Siporo mu Murenge wa Kimironko hubatswe ikibuga cya Basketball kizatahwa taliki 20, Gicurasi, 2023.

Gifite ibyangombwa kugira ngo cyakire umukino haba ku manywa ndetse no mu ijoro.

Imirimo yo kubaka iki kibuga yatangiye muri Kamena, 2022.

Iki kibuga cyubatswe ‘kwa Mushimire,’ kikaba kigabanyijemo ibibuga bitatu, kikagira ubwiherero ndetse n’amatara afasha abakina n’abafana mu gihe bibaye ngombwa ko umukino uba mu ijoro.

Minisiteri ya Siporo ivuga ko kubaka ibibuga mu mirenge ari kimwe mu bigize politiki ya Siporo yo kwegereza imikino abaturage muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko.

Ikibuga cya Kimironko cyuzuye nyuma y’ikindi cyatashywe muri Gashyantare, 2023 cyuzuye mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Kigali  cyabatswe ku bufatanye na NBA Africa.