Ubwiyongere bw’abasura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu myaka isaga makumyabiri ishize, bwagize uruhare rukomeye mu kongera amafaranga atangwa mu rwego rwo gusaranganya inyungu z’ubukerarugendo ngo zizamure imibereho myiza y’abayituriye.
Ni urugendo rugikomeje kuko hari andi mafaranga yabonetse yo gushyigikira imishinga y’iterambere ry’abaturage batuye hafi y’iyo pariki, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwayo.
Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Protais Niyigaba, yavuze ko iri terambere rishingiye k’ukwiyongera kwa bamukerarugendo, aho umubare w’abasuye pariki wavuye ku bantu 2,386 mu mwaka wa 2005 ugera ku bantu 29,667 mu mwaka 2024, iyo ikaba imibare igaragazwa mu gitabo ngarukamwaka cyerekana ubuzima rusange bw’igihugu binyuze mu ibarurishamibare kitwa ‘Rwanda Statistical Yearbook 2025.’
Ubwamamare bwa Nyungwe bwarushijeho kwaguka ku isi nyuma y’uko iri shyamba ry’inzitane rihoramo imvura rishyizwe mu murage w’isi bikozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi n’umuco, UNESCO.
Iyo ntambwe yakuruye ba mukerarugengo bo hirya no hino ku isi ituma baza kuyisura, bamwe za bagamije kuyireba byo kwimara amatsiko, abandi bazanwa no kuyikoreramo ubushakashatsi.
Umuyobozi wayo Niyigaba agira ati: “Kimwe mu byiza by’ingenzi byaturutse kuri ibi ni ukwiyongera kw’amafaranga yinjira n’asaranganywa mu baturage akomoka ku bukerarugendo, agafasha gushyigikira imishinga yatoranyijwe mu turere dutanu Pariki ya Nyungwe iherereyemo.”
Atanga urugero rw’uko ayo mafaranga yavuye munsi ya Miliyoni Frw 50 mu mwaka wa 2008, agera hejuru ya Miliyari Frw 1.2 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024–2025.
Uko kwiyongera kw’abashyitsi ba Nyungwe kwatewe n’ingamba u Rwanda rwafashe zo gushyira imbere ubukerarugendo, by’umwihariko politiki ishingiye ku “bukerarugendo bufite agaciro kanini ariko bwakira abantu bake”.
‘Agaciro kanini’ kavugwa aha ni uburyo abasura aho hantu bakirwa mu cyubahiro, bakishyura amafaranga menshi nubwo baba ari bake bwose.
Ibi bituma amafaranga yinjira aba atubutse kandi bikarinda pariki kwangirika kuko abayisura baba ari bake ntibayijagajage ngo bagire bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima byayo bangiza.
Gahunda ya Visit Rwanda yagize uruhare mu gukurura abo bantu, binyuze mu kubamenyesha u Rwanda, ibirutatse n’uburyo urusuye ataha anyuzwe.
Nyungwe yashyizwe k’urutonde rwa pariki z’igihugu mu mwaka wa 2005, iba pariki ya gatatu y’u Rwanda, bituma ishyirwamo ishoramari rinini mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo no gushyiraho gahunda zifasha abaturage bayituriye kubaho neza.
Indi ntambwe ikomeye yabayeho ni ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), n’umuryango African Parks Network, bwaje kuvamo ishyirwaho ry’Ikigo gishinzwe imicungire ya Nyungwe kitwa Nyungwe Management Company.
Muri icyo gihe, hashyizweho cyangwa havugururwa ibikorwa byinshi by’ubukerarugendo birimo Canopy Walkway, amaduka ya kawa y’ahitwa Uwinka na Gisakura, amahoteri mato ya Uwinka na Gisovu, inzira ya Cyinzobe imara iminsi itatu umuntu ayigenda, Gisakura Ropes Course, imigozi miremire abantu banenekaho bakagendera mu kirere bita zipline iri mu miremire kurusha indi muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse n’inzira ya Nyungwe Traverse ifite kilometero 110 ikikira umusozi ugabanya amazi y’isunzu rya Kongo-Nili.
Hagati aho, hari imishinga itandatu izashyirwamo amafaranga mu mwaka wa 2026 igamije kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturiye Nyungwe.
Yatoranyijwe k’ubufatanye bwa RDB, ubuyobozi bwa pariki, inzego z’ibanze n’abahagarariye abaturage.
Irimo ibiri yo mu Karere ka Karongi, n’indi imwe n’imwe mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyaruguru na Nyamagabe.
Dore uko amafaranga azasaranganywa mu turere”
Nyamasheke: Miliyoni 375
Rusizi: Miliyoni Frw 228
Nyamagabe: Miliyoni Frw 268
Nyaruguru: Miliyoni Frw 268
Karongi: Miliyoni Frw 107
Gutoranya iyo mishinga y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 cyatangiye mu Ukuboza, 2025.
Mu Karere ka Rusizi, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Alfred Habimana yabwiye The New Times ko ayo mafaranga yafashije amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ingo 32 z’abantu babaga mu nzu zitajyanye n’igihe zubakirwa inzu nshya.
Yagize ati: “Uyu mwaka kandi, ayo mafaranga azakoreshwa mu kuzamura Ikigo Nderabuzima cya Rasano kikagera ku rwego rwuzuye, bigabanye ingendo z’abaturage bajyaga bakora ya kilometero 40 bashaka serivisi z’ubuvuzi.”
Mu Karere ka Karongi, Visi Meya Julienne Ntakirutimana yavuze ko Miliyoni Frw 107 zizakoreshwa mu guha abaturage b’Umurenge wa Mutuntu ingurube 100 no kubaka ibyumba by’amashuri bitatu mu Murenge wa Twumba, aho abanyeshuri bajyaga bagenda intera igera kuri kilometero enye bajya cyangwa bava ku ishuri.
Ubuyobozi bwa pariki bwatangaje ko imishinga iterwa inkunga igomba kuba ikemura ibibazo byatumaga abaturage bangiza pariki, barimo ba rushimusi naba rutwitsi.
Iyi mishinga igomba kuba ituma abaturage bumva bishimiye guturana na pariki kubera akamaro ibafitiye, bityo bakagira uruhare mu kuyibungabunga.
Kuva iyi gahunda yatangizwa mu mwaka wa 2005, abaturage batuye hafi ya Pariki ya Nyungwe bamaze gusaranganywa arenga Miliyari Frw 4.5.
Ku rwego rw’igihugu, amafaranga arenga Miliyari Frw 5 azagenerwa abaturage batuye hafi ya pariki zose y’igihugu mu mwaka wa 2026, bigatuma amafaranga yose amaze gutangwa mu myaka 20 ishize agera kuri Miliyari Frw 18.
Igipimo cy’amafaranga agenerwa abaturage cyavuye kuri 5% by’amafaranga yinjiraga mu bukerarugendo ubwo iyi gahunda yatangiraga, kigera kuri 10% mu mwaka wa 2017.
Hagati aho, biteganyijwe ko Pariki ya Nyungwe izinjiza Miliyoni $ 3.4 akomoka ku bukerarugendo nyuma yo gushyira ahagaragara ibikorwa bishya birimo zipline ya metero 1,900 n’inzira ya Gisakura Ropes Courses ya metero 280.
Pariki ifite intego yo kugera kuri Miliyoni $ 5 buri mwaka kandi bitarenze muwa 2030, aho zipline yonyine iteganyijwe kuzakurura abayisura bagera ku bantu 9,000.
Raporo iherutse ku bijyanye n’ubukungu bukomoka ku kwika k’urusobe rw’ibinyabuzima yiswe State on Wildlife Economy ikorwa n’ikigo School of Wildlife Conservation igaragaza ko ubwiza bwa Pariki ya Nyungwe bushobora kwinjiza Miliyari $.4.8.


