Miliyoni $9 Zigiye Guhabwa Karongi Na Rusizi Ngo Bahangane N’Ibiza

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ayo mafaranga agera kuri Miliyari Frw 13 azahabwa ubuyobozi bwa Rusizi na Karongi ngo buyashore mu bikorwa byo gukumira imyuzure, inkangu n’ubundi bwoko bw’isuri.

Ibi biza biri mu bituma ubutaka bw’utu turere burumba kuko ibibugaburira by’ubwoko bunyuranye bitwarwa nabyo.

Miliyoni $9 zizashyirwa muri uriya mushinga zatanzwe na Banki Nyafurika y’Iterambere, zizakashyirwa mu gusana ibyogogo byangiritse, gusana inkombe z’imigezi no kongera ubwinshi bw’amashyamba no gusana ayangiritse.

Muri Karongi, nk’uko RBA ibitangaza, biyemeje kuzongera amashyamba ku misozi ihanamye y’aka Karere kari mu tugwamo imvura nyinshi kurusha utundi mu Rwanda.

Abakayobora n’abagatuye bavuga ko ayo mashyamba azabafasha kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Muri rusange, Intara y’Uburengerazuba niyo ihungabanywa n’ibiza kurusha izindi.

Ibyo biza ni imyuzure, inkangu n’inkuba bisubiza inyuma amajyambere aba yaratewe mu buhinzi, mu bikorwaremezo, bikadindiza ubuhahirane n’ibindi.

Nanone ntibibura guhitana abantu n’amatungo.

Kuki Intara y’Uburengerazuba ikunze kwibasirwa n’ibiza?

Intara y’Uburengerazuba ikunze kwibasirwa n’ibiza bitewe ahanini n’imiterere yayo n’ikirere cyayo.

Iherereye mu misozi miremire no ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Iyo misozi ihanamye ituma iyo imvura iguye ari nyinshi, ubutaka butwarwa n’amazi (isuri) cyangwa hakabaho inkangu.

Kubera ko ari Akarere kegereye amashyamba( cyane cyane irya Nyungwe) bituma haba imvura nyinshi kandi ikaboneka mu gihe gito ari nyinshi cyane.

Iyo imvura iguye ari nyinshi mu gihe gito, itera imyuzure n’inkangu.

Ahantu henshi muri iyi Ntara kera hahoze amashyamba ariko aza gutemwa kugira ngo haboneke aho abantu bahinga cyangwa batashya inkwi.

Ingaruka zabaye iz’uko ubutaka bwasigaye butagira ikibufata cyangwa ngo kibutangire bityo isuri n’inkangu biba byinshi kandi bikomeye.

Kubera ubwinshi bw’abaturage, abantu bahinga no ku misozi ihanamye cyane, imvura yagwa amazi akamanukana ingoga agatwara ubutaka n’imyaka.

Indi mpamvu ituma Uburengerazuba bw’u Rwanda bwibasirwa n’ibiza, ni ingaruka zo gushyuha kw’ikirere zatumye habaho imihindagurikire y’ibihe.

Abantu bakwiye kumenya ko imihindagurikire y’ibihe atari yo ntandaro y’ibyago baterwa n’ibiza ahubwo ko nyirabayazana ari ugushyuha kw’ikirere.

Iyo mihindagurikire y’ibihe hari ubwo ituma imvura igwa mu buryo budasanzwe—rimwe na rimwe ikagwa ari nyinshi cyane—bigatuma ibiza byiyongera.

Intara y’Uburengerazuba igizwe n’uturere turindwi ari two Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *