Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Édouard Bamporiki, yahakanye ibyamuvuzweho ko yambuye umukozi muri ‘hotel ye’ , avuga ko we adacuruza.
Kuri uyu wa Mbere uwitwa Mucyo Byigero yanditse kuri Twitter ko afite agahinda yatewe n’umwe mubayobozi bakomeye hano mu Rwanda, Bamporiki Édouard.
Yavugaga ko akeneye kurenganurwa.
Yanditse ko mu mwaka wa 2019 yakoraga muri hotel imwe mu Rwanda ashinzwe kwakira abantu, ari naho yaje guhurira na Bamporiki, yishimira uburyo akoramo akazi, amusaba ko yajya gukora muri hotel yari agiye gufungura.
Yakomeje ati “Ndamwemerera turaganira, twumvikana ko azajya ampa 100,000 Frw ku kwezi. Icyo gihe naragiye ntangira akazi, turakorana neza, ariko namusaba amasezerano akambwira ko azayampa hoteli imaze gufata umurongo.”
“Hashize ukwezi kwa mbere ntegereza umushahara ambwira kuba nihanganye, ukwezi kwa kabiri nabwo biba uko, ndangije mfata umwanzuro wo kuva mu kazi kuko nabonaga nta gahunda yo kwishyurwa ihari.”
Muri Nyakanga 2020 ngo Bamporiki yamutumyeho umwe mu bakozi be muri hotel ngo aze akomeze akazi, banakemure ikibazo.
Mucyo yakomeje ati “Hanyuma nabwo nkora ukwezi sinishyurwa, ahubwo byongera ideni biba amezi, kugeza uyu munsi ntafata telephone yanjye yewe no kuri WhatsApp yaramblotse.”
“Ese koko birakwiye ko umuntu wakabaye arenganura abantu ariwe ubarenganya? Icyo nkeneye ni ubutabera.”
Mu gisubizo gito yahaye Taarifa kuri iki kibazo, Bamporiki yagize ati “Ntabwo ncuruza.”
Gusa yanze gushimangira niba ibimuvugwaho atari ukuri, cyangwa niba nta hotel agira ku buryo avuga ko adacuruza.
Gusa mu bundi butumwa yaje kwandika kuri Twitter, yabaye nk’uwita biriya ko ari ugusebanya.
Ati “Uzaperereze. Ushakira amaronko mu gusebanya arisenya. Ndi mukazi tjr.”
Uzaperereze. Ushakira amaronko mugusebanya arisenya. Ndi mukazi tjr.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 18, 2021
Byatumye Mucyo ashyira hanze ubutumwa bandikiranye, ariko nta na hamwe Bamporiki yigeze yemera ko amufitiye amafaranga.
Ahubwo amubwira ko nta masezerano bafitanye, nubwo undi avuga ko bari babyemeranyije mu magambo nk’umunyakiraka.
Niba @Mucyo Akora ibyo agamije guharabika @Bamporiki Abibazwe
Niba Minister @Bamporiki Nawe arikwirengagiza ibyo azi Nawe Abibazwe kuko Kumpande zombi ntiwaba ari umuco mwiza.