Min Biruta Na Perezida Wa Sena Y’U Rwanda Bagiye Muri Niger

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Augustin Iyamuremye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta bagiye muri Niger guhagararira Perezida Kagame Paul mu muhango kurahirira kuyobora Niger kwa Perezida Bazoum Mohamed.

Mohamed Bazoum uherutse gutorerwa kuyobora Niger yavutse tariki 1, Mutarama, 1960.  Yatorewe kuyobora Niger tariki 2, Mata, 2021.

Mbere y’uko abitorerwa, yari asanzwe ayobora ishyaka ryitwa Parti Nigerien pour La Démocratie et Le Socialisme (PNDS-Tarayya).

Yigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga guhera muri 1995 kugeza muri 1996, ava kuri uyu mwanya ariko aza kuwugarukaho guhera muri 2011 kugeza muri 2015.

- Advertisement -

Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu hagati ya 2016 na 2020, nyuma aza kwegura kuri uyu mwanya, atangira kwitegura kuziyamamariza kuyobora Niger.

Yatsinze Bwana Mahamane Ousmane bari bawuhangiyeho, ahita aba Umunya Niger wa mbere ukomoka mu Barabu bo mu bwoko bw’aba Diffa uyoboye Niger.

Bwana Mohamed Bazoum yatsinze ku majwi angana na 55.67%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version