Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINEDUC Yibutse Ko Uburyo Yatangazagamo Amanota Bwateraga Urujijo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

MINEDUC Yibutse Ko Uburyo Yatangazagamo Amanota Bwateraga Urujijo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 July 2022 8:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu yaraye atangaje ko iyi Minisiteri yahinduye uburyo amanota yatangazwagamo mu rwego rwo ‘korohereza buri wese ukeneye kuyareba.’

Yavuze ko MINEDUC yahinduye uburyo amanota yajyaga abarwa.

Ngo mu mashuri abanza bari bafite uburyo bwabo bwo kubara amanota, mu kiciro rusange( Tronc Commun) bakagira uburyo bwabo, n’abandi bakagira uburyo bwabo.

Ati: “ Uburyo amanota y’uwigaga muri TVET yabarwaga bwaba butandukanye n’uko uwo mu burezi busanzwe( general education) yabarwaga. Twari dusanzwe dufite uburyo burenga butanu abantu babaraga amanota.”

Mugihe abanyeshuli barenga ibihumbi 400 basoje ibyiciro bitandukanye by’amashuli yisumbuye mu gihugu hose batangiye ibizamini bya Leta, MINEDUC ivuga ko igiye kuvugurura uburyo yajyaga itangazamo amanota kuko uburyo yasohokaga byateraga urujijo benshi.

➡️ https://t.co/ZiVQrEIEW9 pic.twitter.com/2Xg92RGt8W

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) July 27, 2022

Twagirayezu yavuze ko Minisiteri y’uburezi yavuguruye buriya buryo bukomatanyirizwa hamwe.

Yatangaje ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini, NESA, mu minsi iri imbere kizasobanura neza iby’iri vurugura.

Icyakora Gaspard Twagirayezu avuga ko icyo bakoze kiri mu nyungu z’ababyeyi n’abana babo kugira ngo hakurweho urujijo mu kumenya uko amanota abarwa n’uko atangazwa.

Ibi bitangajwe mu gihe abanyeshuri 429,151 bo mu byiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye bari gukora ibizamini bya Leta.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abanyeshuri biyandikishije gukora biriya bizami ni 127,469 n’aho mu kiciro cya kabiri cy’aya mashuri biteganyijwe ko 47,579.

Mu mashuri nderabarezi abanyeshuri 2,906  mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro hazakora abanyeshuri 21,338.

TAGGED:AmashurifeaturedIbizaminiLetaUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ingengo Y’Imari Y’Ibarura Rusange Ry’Abaturage Yamenyekanye
Next Article Igisambo Kigiye Kujya Kitangaho Amakuru- CP Kabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Burundi: Impunzi Z’Abaturage Ba DRC Zimuriwe Mu Nkambi Ruhigi

Rwanda: Abagore Bafunzwe Ntibasurwa N’Abagabo Babo Mu Gihe Abagabo Bo Bihoraho

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

Ngoma: Inkuba Yishe Abantu Icyenda Barimo Abana Babiri

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

You Might Also Like

Mu mahanga

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?