MINICOM Yaburiye Abanyarwanda Ku Kigo CHY Gikora Ubucuruzi Bw’Uruhererekane

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yasabye Abanyarwanda kwirinda gukorana n’ikigo CENTURY HENG YUE (CHY), cyiyandikishije mu Rwanda nk’ikigo gikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ariko kigatangira gukora ubucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka’pyramide’.

Ubwo bucuruzi umuntu asabwa gutanga amafaranga aba yitwa ko ari ayo kugura iduka mu Bushinwa mu cyitwa CHY MALL, umuntu akajya ahabwa inyungu ku mafaranga yatanze hagati y’iminsi 10-12.

Iyo yinjije undi muntu muri ubwo bucuruzi na we agatangamo amafaranga, ahabwa inyungu ari nabyo bituma butangira kuba ubuzuruzi bw’uruhererekane.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, MINICOM yavuze ko ikigo CENTURY HENG YUE (CHY) gikomeje gukora ibyo kitaherewe uburenganzira.

- Advertisement -

Iti “MINICOM iramenyesha abantu bose ko sosiyete y’ubucuruzi yitwa CENTURY HENG YUE (CHY), ubusanzwe yanditswe muri RDB ko igomba gukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga (e-commerce), yabirenzeho ahubwo igatangiza ubundi bucuruzi butemewe buzwi ku izina rya piramide, aho basaba abantu amafaranga babizeza inyungu yizewe kandi yihuse.”

“Bityo, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iraburira abantu bose kwirinda kugira imikoranire y’ubucuruzi bwa piramide hamwe n’iyi sosiyete.”

Ni icyemezo byatangajwe ko cyafashwe hashingiwe ku igenzura MINICOM yakoze ifatanyije n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Banki Nkuru y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Urwego rw’Abikorerera (PSF).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version