Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, MINICOM, Kajangwe Antoine avuga ko kugira ngo ibyanya byose by’inganda biri mu Rwanda bikore neza hagomba kuboneka Miliyoni $130 ni ukuvuga Miliyari Frw 187.9.
Antoine Marie Kajangwe yabisobanuriye abagize Komisiyo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC.
Yari yaje kubaha ibisobanuro mu mugambo ku bibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatanzwe muri Kamena 2024.
Kajangwe yabasobanuriraga ibyabuze ngo ibyanya byose by’inganda mu Rwanda bikore neza kuko mu igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ryasanze hari ibyanya umunani bidafite ababikoreramo bahagije bitewe ahanini n’ubuke bw’ibikorwa remezo by’ibanze birimo amazi n’amashanyarazi.
Umwe mu badepite bagize PAC witwa Depite Wassila Niwemahoro yabajije MINICOM ingamba bafite mu guteza imbere ibyo byanya.
Ati “Turagira ngo mutubwire, murateganya iki kugira ngo ibi byanya by’inganda bitere imbere?”
Mu gusubiza, Kajangwe yavuze ko hari miliyoni nyinshi z’amadolari zibura ngo ibintu bijye ku murongo.
Ati: “Twasanze kubonera rimwe aya mafaranga bidashoboka bituma tubanza gutunganya ibyanya bine, ibindi bikazakorwa buhoro buhoro uko ingengo y’imari izaboneka”.
Ibyanya bigomba gutunganywa mbere y’ibindi ni icyanya cya Musanze, icya Rwamagana, icya Muhanga n’icya Bugesera.
Byose byagenewe ingengo y’Imari ya Miliyari Frw 10 zizashyirwa mu bikorwa remezo bitandukanye no kwishyura ingurane ahazimurwa abantu.
Hagati aho MINICOM yemeye ko yakoze amakosa mu kubarura imitungo y’abagombaga kwimurwa, ariko ko bizakosorwa.
Depite Muhakwa Valens, Perezida wa PAC yabajije abayobozi ba MINICOM icyabateye kudakurikiza ibiteganywa n’amategeko, batazuyaje bemera amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire.