Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisante Irasaba Abanyarwanda Kudakurwa Umutima N’Icyorezo Marburg
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Minisante Irasaba Abanyarwanda Kudakurwa Umutima N’Icyorezo Marburg

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 September 2024 2:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko abaturage badakwiye gukuka umutima kubera icyorezo cya Marburg kuko cyo kitandurira mu mwuka nk’uko byagenze kuri COVID-19.

Avuga ko iyi ndwara ku rundi ruhande yica ku kigero cyo hejuru ni ukuvuga hagati ya 28% na 90% ku bantu yafashe.

Nsanzimana yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo ariko nanone abazi ko bashobora kuba barahuye n’umuntu wahitanywe nacyo cyangwa ukikirwaye yakwitangaho amakuru kugira ngo avurwe.

Ni ubutumwa yavuze ko buri Munyarwanda akwiye guha uburemere kuko burebana n’ubuzima bwa buri wese.

Kugeza ubu hari abantu 300 bari gusuzumwa iyo ndwara kuko batanzweho ayo makuru y’uko bahuye n’ubwo burwayi.

Abenshi mu barwaye ndetse iyo ndwara ikabahitana ni abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko hakirebwa aho iyo ndwara yaturutse ariko akavuga ko icy’ingenzi ari ugutabara abayanduye.

Ati: “Twakoze ibipimo tuza gusanga hari abantu benshi banduye.Virusi ya Marbug ni ubwa mbere igeze mu Rwanda. Twari twariteguye kukirwanya nk’uko twitegura n’ibindi ariko burya buri cyorezo kigira ibyacyo”.

Dr Nsanzimana avuga ko ari virusi idakunze kubaho ariko iva mu nkende no mu ducurama ikajya mu bantu.

Avuga ko iyo igeze mu muntu hagati y’iminsi itatu n’iminsi 21 ari bwo ibimenyetso bigatangira kugaragara.

Iyo ibimenyetso bijya kuza bitangira ari ukuruka, kuzana umuriro, kuribwa imikaya ariko uko iminsi itambuka niko bikomera bikaba byahitana n’umuntu.

Avuga ko kugeza uyu munsi hari ibindi bipimo biri gufatwa.

Minisiteri y’ubuzima yaraye itangaje ko abatandatu n’abandi 20 bagaragaweho ubwo burwayi.

Igihe hari ubonye ko afite ibimenyetso by’iyo ndwara, ashobora guhamagara kuri 114.

Kubera ko iki cyorezo cyitandurira mu guhumeka, Minisiteri y’ubuzima igira abantu inama yo kwirinda gukoranaho n’abantu bya hato na hato, bagakungukira kugira isuku n’ibindi.

TAGGED:featuredIcyorezoMinisitiriNsanzimanaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abanyamerika Basabwe Gukorera Mu Ngo Zabo
Next Article Ko Israel Yivuganye Umuyobozi Wa Hezbollah Biraza Gucura Iki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?